Mu gukemura ibibazo by’amakimbirane mu ngo, abaturage batuye mu karere ka Nyanza bashyizeho gahunda y’Igikari bise icy’Umudugudu, aho bahurira, bakicana hamwe bakaganira ku bibazo by’amakimbirane bakabishakira igisubizo.
Ni kenshi mu itangazamakuru cyangwa ahandi humvikana ibibazo by’amakimbirane biva mu miryango hirya no hino. Mu gushaka umuti urambye, abaturage b’Umudugudu wa Gisake, Akagali ka Gacu, Umurenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza bashyizeho gahunda bise igikari cyiswe icy’umudugudu, aho ababyeyi bicara biherereye bakaganira, mu gihe hari imiryango itabanye neza bakayunga. Ibiganirirwa mu Gikari cy’Umudugudu ntabwo ari ibyo bapfa kuganirira ahabonetse hose.
Semana agira ati” Urabona ingorane z’abagabo n’abagore barwanye, cyangwa yamwimye kubivugira ahandi ntibyoroshye ariko hano mu gikari tuzajya tubazana tubaganirize tubabwire ko kwima umugabo wawe yaragushatse atari byiza mujye muganira neza muteretane mugere kungingo”.
Mukantwali Daphrose we yagize ati” Hari ubwo mu rugo muba mutaryamye neza habayeho uburakari. Ntabwo icyo kibazo wagikemurira aho ubonye”.
Akomeza ati” Cyera tuziko habagaho igikari, hakabaho urubohero, ahantu abantu bahaniraga (Cg baheraga inama) abakobwa bagiye gushaka n’abashakanye bitameze neza, bakabashyira mu gikari bakabanza bakabahana. Natwe twumvise ko uwo muco wa cyera ari mwiza biba byiza ko twongera gushyiraho icyo gikari, tukaganira ku kibazo cyamugenzi wacu aho kugirango akijyane ku musozi. Tumuzana hano mu gikari tukamuhaniramo kandi ubona ko gifite akamaro”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Elasme avuga ko gahunda y’igikari cy’Umudugudu bayishyize mu midugudu yose igize aka karere kandi ko bitanga umusaruro.
Ati” Abanyarwanda bakunda ibanga, bakunda kudashyirwa ahagaragara. Gusa iyo baganirijwe mu buryo bwiherereye banirekuye bababwira uburyo bakwiye kwitwara n’uko bakwiye gukemura amakimbirane yabo. Byatanze umusaruro mu midugudu”.
Akarere ka Nyanza gafite imidugudu 420 yose ikaba ifite iyi gahunda y’igikari cy’Umudugudu. By’umwihariko, Umudugudu wa Gisake ukaba ariwo Mudugudu w’icyitegererezo mu murenge wa Rwabicuma.
intyoza.com