Kamonyi: Hari abakozi bahagaritswe by’agateganyo, bari gukorwaho iperereza

Abakozi batandukanye kuva ku rwego rw’Akagari, Umurenge n’Akarere bahagaritswe by’agateganyo kuva kuwa Kane Tariki 12 Werurwe 2020. Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi butangaza ko bakurikiranweho amakosa bakoze mu kazi, aho iperereza kuri bo ryatangiye. Abahagaritswe bose ni icyenda.

Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko amakuru y’ihagarikwa by’agateganyo kuri aba bakozi ari impamo. Ko kandi bose bakurikiranyweho amakosa ajyanye n’akazi, aho barimo gukorwaho iperereza.

Meya Kayitesi, avuga ko muri aba bakozi, hari abahagaritswe by’agateganyo amezi atatu, hakaba abandi bahagaritswe amezi atandatu. Icyemezo cyangwa umwanzuro w’icyo gukora kuri aba bakozi bizaterwa n’ibizava mu iperereza.

Guhagarika aba bakozi by’agateganyo, ni icyemezo cyafashwe na Komite nshingwa myitwarire mu karere. Amakuru agera ku intyoza.com ni uko bamwe muri aba bakozi ibibazo bibavugwaho ari nabyo barimo gukorwaho iperereza bimaze igihe, aho byanagiye bivugwa kenshi ariko kubakoraho iperereza cyangwa se ngo bafatirwe icyemezo bigatinda.

Amazina y’aba bakozi turayafite ndetse na bimwe mubyo bakekwaho turabifite ariko kuko bikiri mu iperereza twirinze kubishyira hanze. Andi makuru agera ku intyoza ni uko uretse aba batangiye gukorwaho iperereza hakiri n’abandi banugwanugwa. Mu bahagaritswe by’agateganyo, harimo na bamwe mu bayobozi b’amashami mu Karere.

Gusa bamwe muri aba bakozi, bari bamaze kugera ku rwego rw’inzangano hamwe hari n’abatashoboraga kwicarana kandi bakorera mu biro bimwe. Hari n’abigeze kugirana ubushyamirane hafi no gukozanyaho, abandi baremye udutsiko dukumira tukanaheza bagenzi babo n’ibindi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →