Mu rukerera rwo kuri uyu wa 19 Werurwe 2020 ahagana i saa kumi nimwe z’igitondo, umugabo wari umukiriya mu kabari aho yanyweraga inzoga mu Kagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda yishwe atewe icyuma mu gatuza n’abakozi b’akabari yanyweragamo.
Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage ba Ruyenzi muri iki gitondo, ni uko uyu mugabo wishwe (imyirondoro ye ntabwo irameyekana) ari mu kigero cy’imyaka 26 y’amavuko. Yishwe atewe icyuma mu gatuza, ajyanwe ku kigo nderabuzima cya Gihara basanga yamaze gupfa.
Abashyirwa mu majwi mu kugira uruhare mu rupfu rw’uyu muntu, ni bamwe mu bakozi b’aka kabari, by’umwihariko umuzamu wako w’imyaka 24 y’amavuko, ukomoka mu karere ka Rulindo hamwe n’umwe mu bakobwa bahakora nawe w’imyaka 24 y’amavuko, wanatawe muri yombi arimo atoroka. Abakekwaho ubu bwicanyi, yaba uyu muzamu ndetse n’uyu mukobwa bafashe atoroka, bombi bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha-RIB rukorera kuri Sitasiyo ya Ruyenzi, Umurenge wa Runda.
Intandaro y’aya mahano nkuko bamwe mu baturage babibwiye intyoza.com, ndetse bikaba byemezwa n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, ni uko nyakwigendera ngo yagiye kunywera muri aka kabari yaterewemo icyuma, akanywa akanga kwishyura hanyuma umuzamu waho mu gihe bashyogoranyaga akamutera icyuma mu gatuza.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Sylvestre Twajamahoro, yahamirije intyoza.com ko amakuru y’ubu bwicanyi ari impamo, ko Nyakwigendera koko yishwe atewe icyuma mu gatuza, abakekwa bakaba bagejejwe muri RIB.
CIP Twajamahoro, avuga ko uyu Nyakwigendera imyirondoro ye itaramenyekana. Avuga ko ubwo yamaraga guterwa icyuma yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Gihara, mu kugerayo bagasanga yamaze gupfa.
Umurambo wa Nyakwigendera utegerejwe kujyanwa mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzumwa. Aka kabari kiciwemo umuntu gaherereye mu gikari, ugana ku Murenge utaragera ku gahanda k’Amabuye kuri MAGERWA, ureba ibumoso ukamanuka mu kayira kari hagati y’amazu, winjira ukikiye inzu ibamo Papeterie ( inacuruzizwamo amavuta atandukanye) ukanyura kuri Restaurant y’uwitwa Consolee ugahita uhingukira kuri aka kabari kari aho inyuma katagira izina.
Munyaneza Theogene / intyoza.com