Abashinwa babujijwe kongera kurya inyama z’imbwa n’injangwe

Umujyi wa Shenzhen, wabaye uwa mbere mu gihugu cy’Ubushinwa utanze itegeko ry’uko ubucuruzi ndetse no kurya inyama z’imbwa n’injangwe bihagarikwa. Ibi, bije nyuma y’aho icyorezo cya CoronaVirus bivuzweko cyakomotse ku nyama z’inyamaswa.

Kuvuga ko CoronaVirus yakomotse ku nyama z’inyamaswa, byatumye abategetsi bo mu Bushinwa bahagarika kurya no kugurisha bene izi nyama z’imboneka rimwe nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga. Iri tegeko rizatangira kubahirizwa guhera Tariki ya 01 Gicurasi 2020.

Ikigo Humane Society International (HSI) kivuga ko imbwa zigera kuri Miliyoni 30 zicwaga buri mwaka muri aziya kugira ngo bazirye. Bivuze ko byubahirijwe hari imbwa nyinshi zaba zisimbutse urupfu n’amenyo y’abaziryaga mu gice cy’uyu mugabane.

Nubwo iri tegeko ryatanzwe, ntabwo bivuze ko abashinwa bose barya inyama z’imbwa, kuko hari n’abatazikozwa. Ubutegetsi bw’Umujyi wa Shenzhen bwavuze ko Imbwa n’injangwe byacuditse n’abantu kurusha izindi nyamaswa, kandi ko hari n’ahandi bibujijwe kurya izi nyamaswa nko muri Hong Kong na Taiwan.

Iki ni icyemezo kishimiwe na HIS, iharanira uburenganzira bw’Inyamaswa, aho Dr Peter Li wo muri iki kigo yagize ati “ Iyi ni intambwe nziza ishobora guhagarika ubucuruzi bubi butuma mu Bushinwa hicwa imbwa zigera kuri miliyoni 10 n’injangwe miliyoni 4 buri mwaka”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →