Amb. Olivier Nduhungirehe, nyuma yo kwirukanwa muri Guverinoma yashimiye Perezida Kagame

Nyuma y’uko kuri uyu wa 09 Mata 2020, Perezida Kagame avanye Amb. Olivier Nduhungirehe ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane(MoS), ushinzwe Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, umwanya yari amazeho imyaka ibiri n’igice, yanditse ashimira Perezida icyizere yari yaramugiriye amushinga iyi mirimo akuwemo.

Ubutumwa bwo gushimira Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye ubwo yamushyiraga mu mwanya akuwemo, yabunyujije ku rubuga rwe rwa twitter aho yagize ati“ Ndashimira Perezida Paul Kagame ku cyizere yangiriye mu myaka ibiri n’igice ishize, aho nagize umugisha wo gukora nka Minisitiri wungirije (MoS/Minister of State) ushinzwe ibikorwa by’Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, ndahamya ko ngifite ishyaka ryo gukorera Igihugu cyanjye”.

Amb. Olivier Nduhungirehe amaze imyaka 15 akorera Leta y’u Rwanda. Nubwo imirimo akuwemo yari ayimazemo imyaka ibiri n’igice (kuva kuwa 30 Kanama 2027), na mbere yaho yagiye akora imirimo itandukanye ifite aho ihuriye na politiki mu bubanyi n’amahanga.

Yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Gihugu cy’u Bubiligi. Yabaye Icyegera cya Ambasaderi w’u Rwanda ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye I New York, Yabaye Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Gihugu cya Ethiopia.

Amb. Olivier Nduhungirehe, azwiho cyane gukoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye mu gutanga ibitekerezo, aho usanga ari umugabo udakunda gupfukiranwa ku ijambo, akunda cyane kwisanzura akagaragaza ibitekerezo bye atitangiriye, atari mu buzima bwa Politiki gusa, ahubwo no mubuzima busanzwe. Icyo yaba yazize nyirizina ntabwo cyatangajwe uretse kuvuga ko yakunze kurangwa n’imikorere yo gushyira imbere imyumvire ye aho gushingira kuri Politiki za Leta mu kazi yari ashinzwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Amb. Olivier Nduhungirehe, nyuma yo kwirukanwa muri Guverinoma yashimiye Perezida Kagame

  1. Jean luke April 13, 2020 at 12:14 pm

    Ni gute uvuga ko icyo yazize kitazwi warangiza ngo yazize gushyira ibitekerezo bye imbere aho gushingira kuri politiki y’igihugu se? Nicyo yazize nyine.

Comments are closed.