EBOLA yongeye kugaragara muri Congo

Umurwayi mushya wa Ebola yongeye kugaragara mu gihugu cya Congo. Ni mu gihe hari hamaze igihe kitari gito iki cyorezo gisa n’ikitagihari. Ubutegetsi bwa Congo bwabyemeje, ariko kandi n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima-OMS ryabyemeje.

Umuyobozi mukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita kubuzima-OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus mu butumwa yanyujije kuri twitter ye, yatangaje ko kuri uyu wa 10 Mata 2020 yagiranye inama n’ikipe y’ubutabazi bwihuse kuri iki cyorezo muri Congo, bakemeza ko habonetse umurwayi mushya nyuma y’ibyumweru 52 byari bishize.

Nyuma yo kuboneka k’uyu murwayi, byitezwe ko hashobora no kuboneka abandi benshi. Tedros avuga ko ibi bitumye igikorwa Leta ya Congo yagombaga gukora kuri uyu wa mbere tariki 13 Mata 2020 cyo kwemeza ko EBOLA ntayikirangwa muri iki gihugu kitakibaye nk’uko byari byitezwe.

Abategetsi ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko Minisiteri y’Ubuzima, bahangayikishijwe n’iki cyorezo kigaragaye muri ibi bihe bahanganye n’icyorezo cy’indwara ya CoronaVirus ndetse n’indwara y’Iseru bitaboroheye.

Icyiza cy’indwara ya Ebola kigaragaje muri Congo mu kwezi kwa Kanama kwa 2018, aho abacyanduye basaga ibihumbi bitatu, mu gihe abasaga ibihumbi bibiri cyabahitanye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →