Kamonyi/Rugalika: Abagabo babiri bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside

Mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Bihembe, Umurenge wa Rugalika, kuri uyu wa 14 Mata 2020 ku i saa sita n’iminota mirongo ine n’itanu( 12H45), hari abagabo babiri bafatiwe mu rugo aho banyweraga urwagwa, bakekwaho gukoresha amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside ubwo basubizaga abari bahanyuza bababajije impamvu barenze ku mabwiriza ya Guma murugo no kwirinda CoronaVirus.

Amakuru agera ku intyoza.com aturutse mu baturage bari aho ibi byabereye ariko akanemezwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugalika ni uko aba bagabo uko ari babiri, bafashwe bakajyanwa ku Murenge wa Rugalika aho bategerereje Ubugenzacyaha-RIB, bukorera kuri Sitasiyo ya  Runda ari nayo ishinzwe uyu Murenge.

Intandaro y’ibi byose ngo ni abantu banyuze aha hantu barimo uwitwa Mukayirere Daphrose wavutse mu 1952 wari kumwe na Nyiransengimana Marceline wavutse 1968, banyuze ku irembo kwa Nkusi Venuste wavutse 1978, babona abantu bicaye mu rugo barimo kunywa urwagwa (bari baruhishije ahamagara abaturanyi), hari umugore wa Venuste witwa Byukusenge Mediatrice wavutse mu 1983 umugabo ntiyari ahari.

Daphrose arababwira ati ” Ko badusaba kwicara dusize mo intera mwe mukaba mwegeranye, ubwo ntimuzaduteza ibibazo”?.

Uwitwa Tuyizere Jean Damascene wavutse mu 1979 yamusubije ati” Wituvangura, twe ntawigeze adutandukanya”.

Undi witwa Mwumvaneza Celestin wavutse mu 1973 yahise yungamo ati”Turabizi igihugu ni icyanyu, ni icy’Abatutsi, ubwo ugiye kutubeshyera ko dufite ingengabitekerezo, hamagara iyo ushaka ntiribudufate”.

Umugiraneza Marthe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika yemereye intyoza.com ko aya makuru ari impamo, ko abavuze aya magambo bafashwe.

Abajijwe niba aba banywekeshaga, kuko barenze ku mabwiriza ya Guma mu rugo mu kwirinda icyorezo cya CoronaVirus, niba baba hari ibihano runaka bahawe birimo nko gucibwa amande, yasubije ko nabo bari mubatwawe hamwe n’abakekwaho iyi ngengabitekerezo ya Jenoside.

Gitifu Umugiraneza, avuga ko mu by’ukuri abantu bigishijwe bihagije ntawe utazi ububi bw’amagambo. Yagize ati ” Ko Abanyarwanda bigishijwe ntawe utazi ububi bw’amagambo nk’ayo ngayo! Uwo birimo nyine bigashyira bigasohoka turamwegera akajya kwigishwa nta kundi, ariko ubundi barigishijwe pe!”.

Gitifu Umugiraneza akomeza ati ” Dukomeje kwigisha, n’abafatwa nyine bitewe n’ibyo bavuze ni ukubibutsa ko igikwiye kubaka Abanyarwanda ari Ubumwe bwabo no kurenga amateka ahubwo tukayubakiraho kugirango tutazasubira mubibi”.

Murenzi Pacifique, Perezida wa IBUKA mu karere ka Kamonyi, asanga ibikomeje gukorerwa Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Kamonyi muri iyi minsi bikwiye kwiganwa ubushishozi kuko ngo iki ni igikorwa kigira inshuro ya munani mu bikozwe mu gihe cy’iminsi umunani kuva kuwa 07 Mata 2020 hatangijwe icyumweru cy’Icyunamo.

Murenzi, asaba abagifite muribo ingengabitekerezo ya Jenoside ko bakwiye kumva ko nta mwanya Igihugu n’Abanyarwanda muri rusange bakibafitiye. Abasaba gusubiza amaso inyuma, bagafasha hasi imitwaro y’ibibi bibarimo, ahubwo bagafatanya n’abandi banyarwanda bahangayikishijwe n’ejo heza h’Umuryango Nyarwanda.

Aba bagabo bombi bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside uko ari; Tuyizere Jean Dascene, Mwimvaneza Celestin hamwe na Byukusenge Mediatrice ( umugore wa Venuste) bafashwe bashyirwa ku Murenge wa Rugalika, aho RIB( Sitasiyo Runda) igomba kubakura ngo bajye kubazwa ku byaba bakekwaho.

Soma izindi nkuru zijyanye n’iyi hano:Kamonyi/Rugalika: Umugabo aravugwaho kubwira umugore we amagambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside

Twibuke Twiyubaka

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →