Abarwanyi ba Boko Haram basaga 40 muri Tchad bishwe n’uburozi

Mu barwanyi 58 b’umutwe wa Boko Haram ugendera ku matwara akaze y’Idini ya Isilamu mu gihugu cya Tchad, 44 basanzwe bapfuye aho bari bafungiye kuri uyu wa Kane tariki 16 Mata 2020. Ibizamini byo kwa muganga byerekanye ko baba barishwe n’uburozi.

Nyuma y’uko ibizamini byo kwa muganga bigaragarije ko aba barwanyi aho bari bafungiye baba bishwe n’uburozi, amaperereza yahise atangira.

Minisitiri w’Ubutabera muri iki gihugu cya Tchad, yabwiye AFP ko nubwo bari bafunze ariko ko batari bafashwe nabi. Ibi, yabivuze asubiza ku makuru yavugaga ko izi mfungwa zari zarashyizwe mu cyumba kimwe, ko batagaburirwaga ndetse nta n’amazi bahabwaga, nyuma bimurirwa mu murwa mukuru N’Djamena kuwa Kabiri.

Igisirikare cy’Igihugu cya Tchad, cyagabye igitero cyafatiwemo aba barwanyi nyuma y’aho kuwa 23 Werurwe 2020 aba barwanyi ba Boko Haram batereye mu birindiro bya Gisirikare bakabicamo hafi ijana(100), imirwano yamaze igihe cy’amasaha agera kuri 7.

Abarwanyi mirongo ine bapfuye barahambwe, bagenzi babo bane nibo nyuma bajyanwe kwa muganga ngo hasuzumwe icyaba cyabishe. Nyuma nibwo ibizamini byafashwe kuri bo byerekanye ko bazize uburozi. Iperereza ryo riracyakomeje kugira ngo hamenyekane uburyo ubu burozi baburiye, niba aribo ubwabo baburiye kugira ngo bapfire rimwe, niba se hari ikindi kibyihishe inyuma. Abandi 14 basigaye muri 58 bari bafashwe, ni bazima.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →