• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Kamonyi/Runda: Umwana w’imyaka 13 yaguye mu nkuka za Nyabarongo aburirwa irengero

Umwanditsi
April 21, 2020

Munezero Christian w’imyaka 13 y’amavuko,akaba mwene Mbonabucya Desire na Uwamahoro Odette batuye mu Mudugudu wa Rukaragata, Akagari ka Gihara, Umurenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa 21 Mata 2020 yaguye mu mazi y’inkuka za Nyabarongo aburirwa irengero.

Munezero Christian, yajyanye n’abandi bana batanu bagiye koga mu nkuka za Nyabarongo aho imenera. Uyu niwe waheze muri aya mazi ndetse baramushakisha aburirwa irengero kugeza bwije batamubonye.

Abaturage bahaye amakuru intyoza.com bavuga ko amakuru akimenyekana kuko yatanzwe n’umuzamu wo mubisheke witwa Byukusenge, bahise batangira igikorwa cyo kumushakisha ariko bwira batamubonye ku buryo bavuga ko ku munsi w’ejo tariki 22 Mata 2020 bazasubira kumushakisha.

Mwizerwa Rafiki, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda yemereye intyoza.com ko aya makuru ari impamo ndetse anahamanya n’aba baturage, aho yavuze ko uyu mwana agishakishwa ngo barebe niba yaboneka.

Mu gihe twandika iyi nkuru, twakwibutsa buri wese koi bi bihe ari ibihe bidasanzwe aho icyorezo cya CoronaVirus kibasiye Isi ndetse n’u Rwanda. Mu mabwiriza ndetse n’ingamba zafashwe mu rwego rwo guhangana nacyo harimo kimwe gihatse ibindi aribyo gahunda ya “Guma mu rugo” mu gihe nta muti nta n’urukingo by’iki cyorezo. Baba abakuru, baba abana buri wese gahunda ni “guma mu rugo”

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga