Covid-19: Imiryango 137 y’abasigajwe inyuma n’amateka ntiyorohewe no kubona amakuru yo kwirinda

Photo y'Umudugudu wa Kagina/ intyoza.com

Mu Mudugudu wa Kagina, Akagari ka Kagina, Umurenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, hari imiryango 137 y’abasigajwe inyuma n’amateka ibarirwamo abantu bagera kuri 700. Nta numwe ugira Radio na Televiziyo, kubona amakuru kuri CoronaVirus ni ukuyavumba mu baturanyi, cyangwa se rimwe na rimwe ku bayobozi.

Abasigajwe inyuma n’amateka b’I Kagina, ubuzima bwabo ni amaramuko bakesha ububumbyi nk’umwuga wabo gakondo. Kurya, kwambara n’ibindi nkenerwa biva mubyo baronse haba mu nkono, ibyungo, amavaze n’ibindi bibumbano baba bacuruje.

Abari muri uyu muryango aha I Kagina nta numwe worohewe no kubona amakuru nk’uko abandi bayabona kuko nta Radio na Televiziyo iharangwa uretse ko hari abajya kuvumba amakuru mu baturanyi.

Rimwe na rimwe ngo hari ubwo ubuyobozi bunyuzamo umuntu ufite indangururamajwi mu Mudugudu, ariko nabwo ngo amakuru abaha ntabwo bavuga ko ahagije kuri iki cyorezo kuko usanga akenshi ari kubashishikariza gusa kubahiriza gahunda za Leta baguma mu rugo. Ibintu bavuga ko bitabaha amakuru ahagije.

Mukarutezi Tereziya, w’imyaka 66 y’amavuko ati“ Nkanjye mba ndi mu rugo, amakuru tuyabwirwa n’aba babasha kugenda hirya no hino. Nta radio ngira, nta televiziyo, cyakora hari n’ubwo nk’abo bayobozi tubabona bakatubwira naho ubundi ni Imana yonyine itwirindiye”.

Gasigwa Omar, avuga ko yumva bavuga ko CoronaVirus ari indwara mbi cyane kandi yandura, yica idatoranya. Avuga ko bigoye kubona amakuru kuri iki cyorezo umunsi kuwundi kuko aho abandi bumvira amakuru kuri Radio na Televiziyo bo nk’abasigajwe inyuma n’amateka nta numwe ufite kimwe muri byo.

Teraho Andereya w’imyaka 71 y’amavuko asaba ko niba gahunda ari ukuguma mu rugo bafashwa nabo uko bajya babona amakuru kugira ngo n’abajya kuyashaka batazava aho babakwegera iki cyorezo bakabamara.

Rwirangira Amurani Jyojyi, ni umwe mu bagize Komite y’Umudugudu akaba ashinzwe Umutekano ariko kandi yanatowe n’umuryango mugari w’abasigajwe inyuma n’amateka ba Kagina ngo ajye abahagararira, avuga ko kubona amakuru kuri CoronaVirus bigoye ku muryango wabo muri rusange kubera ko nta numwe ugira aho yayumvira nka Radio cyangwa Televiziyo.

Rwirangira, avuga kandi ati” Gahunda ya guma mu rugo natwe nk’abasigajwe inyuma n’amateka turayubahiriza, ariko kandi hari aho byanga bitewe n’inzara bamwe bakajya gusabiriza hirya no hino. Ntabwo imibereho itworoheye, no kumenya amakuru kuri iki cyorezo biragoye ariko hari ubwo nyuramo n’abayobozi tugasaba abantu kuguma mu rugo no kubahiriza gahunda za Leta”.

Bavakure Vincent, Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda uharanira inyungu z’Ababumbyi mu Rwanda – COPORWA avuga ko ikibazo cyo kuba hari abasigajwe inyuma n’amateka bigoye ko babona amakuru bakizi, gusa ngo binyuze mu baterankunga n’abafatanyabikorwa barimo kuganira, hari ubukangurambaga barimo gutegura buzakorerwa kuri bimwe mu bitangazamakuru cyane cyane nka Radio.

Agira kandi ati” Turimo turashakisha hirya no hino aho tubonye ubushobozi turagerageza gufasha bake, n’aho ngaho I Kagina ntabwo twahibagiwe turimo kubatekerezaho. Dufite icyizere ko muri uku kwezi kwa Gatanu kuko hari abaterankunga bazadufasha kugira ngo tubashe gukora ubukangurambaga biciye mu itangazamakuru cyane cyane Radio, dushobora no kuzabagurira uturadiyo kuko bamwe kubera n’ubukene usanga nta Radiyo bagira”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagina, bwana Nsanzabaganwa Theogene avuga ko nubwo muri ibi bihe gahunda ari guma mu rugo kandi kubona amakuru kuri aba basigajwe inyuma n’amateka nabyo bikaba bitoroshye bitewe nuko nta Radio, nta Tereviziyo, ngo hari uburyo nk’ubuyobozi bajya bakoresha bwo kubaha amakuru bakoresheje umuntu unyura mu mudugudu afite indangurura majwi(Megafone).

Gitifu Nsanzabaganwa, avuga kandi ati” Biragoye ko bose baguma mu rugo kuko hari abajya gusabiriza, ariko iki nacyo mu minsi ishize twabonye inkunga y’ibyo kurya bitandukanye, yaba aba basigajwe inyuma n’amateka n’abandi batishoboye twarabafashije kandi hari n’ibindi dutegereje bishobora kuboneka vuba”.

Icyorezo cya CoronaVirus, umurwayi wa mbere wabonetse mu Rwanda hari Tariki 14 Werurwe 2020. Kugeza kuri uyu wa 29 Mata 2020 hari hamaze kuboneka abanduye iki cyorezo 225 barimo 98 bagikize bataha mu ngo zabo.

Bimaze kugaragara ko kugira amakuru kuri iyi ndwara, ajyanye n’uburyo yandura, uko ikwirakwira n’uburyo bwo kuyirinda, ari ingirakamaro kuri buri wese wiyemeje kuyirwanya.

Kutagira Radio cyangwa Tereviziyo muri iki gihe bishobora kugira ingaruka zishingiye ku kutagira amakuru, ariko kandi bishobora kudindiza bamwe dore ko ubu nk’abanyeshuri bashyiriweho gahunda zo gusubiramo amasomo yabo bicishijwe kuri Radio na Tereviziyo.

Bimwe mu bimenyetso biranga uwanduye iki cyorezo harimo; Inkorora, Guhumeka bigoranye n’Umuriro. Umuntu wese ashobora kwipimisha akoresheje Terefone aho akanda Akanyenyeri 114 urwego (*114#) agakurikiza amabwiriza. Ushobora no kwitabaza umujyanama w’ubuzima ukwegereye, kimwe n’uko wumva ufite biriya bimenyetso cyangwa se undi ubifite wahamagara umurongo wa Terefone w’114 utishyurwa ugahabwa ubufasha.

Photo yakoreshejwe ni iyo muri uyu mudugudu wa Kagina, yafashwe na intyoza.com

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Covid-19: Imiryango 137 y’abasigajwe inyuma n’amateka ntiyorohewe no kubona amakuru yo kwirinda

  1. Mugisha April 30, 2020 at 8:13 pm

    Babuze kubaha ibyokurya ahubwo barimo kubabwira ubusa. Ubu inzara nibica nibwo muzunguka

Comments are closed.