Gupima abantu 4573 bagasanga nta CoronaVirus, byatumye horoshywa ingamba zo kuyirinda

Dr Ngamije Daniel, Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda yasobanuye ko koroshya ingamba zo gukumira no kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19 zimaze iminsi 40 zubahirizwa, byatewe n’ibipimo byafashwe mu bantu 4573 ahantu hatandukanye bagasanga nta bwandu namba. Ibi kandi byerekanye ko no mu giturage iki cyorezo kidahari, bituma horoshywa ingamba zari zisanzwe.

Abafashwe ibipimo, barimo abo basanze mu mavuriro ahantu hatandukanye baje kwivuza cyane cyane abari bafite ibimenyetso bijya gusa n’ibya Giripe kuko bijya gusa n’ibimenyetso bya Covid-19, abantu basigaye mu mirimo mu mujyi wa Kigali muri iki gihe ibintu byose byari bifunze, Abakozi bo mu mabanki, mu masoko, abakora mu bigo by’itumanaho, abakora mubitaro n’abandi batandukanye. Aba bose nta cyorezo basanganywe.

Ubushakashatsi bwakozwe ndetse n’ibi bipimo byafashwe, kuba nta muntu wasanzwemo iki cyorezo, ndetse bikagaragara ko no mu giturage kitariyo, niho inama y’Abaminisitiri yateranye  kuri uyu wa 30 Mata 2020, iyobowe na Perezida wa Repubulika Kagame Paul yafashe icyemezo cyo koroshya ziriya ngamba nkuko byatangajwe ma Minisitiri Ngamije mu kiganiro yahaye RBA.

Yagize ati” Twafashe ibipimo by’abantu bageze ku 4573 mu gihugu hose, nyuma yo kubasuzuma twasanze nta numwe ufite buriya burwayi bwa Covid-19, bitugaragarira yuko nta bwandu bushya twabonyemo. Aricyo gipimo kitugaragarira yuko iyi ndwara itari mubaturage kugeza ubu ng’ubu”.

Akomeza avuga ko ibi byose aribyo byashingiweho hafatwa icyemezo cyo gukomora imirimo itandukanye yari yarahagaze mu minsi mirongo ine ishize ubuzima busa n’ubwahagaze.

Mu gihe muri iyi minsi birimo kugaragara ko imibare y’abanduye Covid-19 yiyongera, ariko Leta ikaba aribwo ifashe icyemezo cyo gukomorera imirimo itandukanye yari yarahagaze, Minisiriri Ngamije yatangaje ko ibi bidateye impungenge kuko abagaragaweho ubu bwandu aho baturuka hazwi, uburyo binjiye mu gihugu burazwi, abo bahuye nabo barazwi kandi ko n’umuntu wanduye wese ashakwaho amakuru ahagije ku buryo asuzumwa bakamumenya kimwe n’umuryango we n’abo yahuye nabo”. Avuga kandi ko hari icyizere ko abantu bose bagaragaweho ubu burwayi haboneka abo bahuye n’abo ku kigero cya 95%.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →