• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
05/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
05/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
05/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ugiye gupima Umuti wa Covid-19 wavumbuwe na Madagascar

Umwanditsi
May 5, 2020

Umuryango w’Ubumwe bwa furika, watangaje ko urimo kuvugana na Leta ya Madagascar hagamijwe kubona amakuru ya gihanga ngo upime umuti wavumbuwe n’iki gihugu harebwe niba koko uyu muti nta kibazo utwaye kandi niba koko uvura Coronavirus.

Uyu muryango uvuga ko nubona amakuru arambuye, ibigo byawo byo gukumira no kurwanya ibyorezo (Africa CDC) bizayasuzuma bikareba niba uyu muti wiswe Covid Organics uvura.

Mu itangazo wasohoye, uyu muryango w’ubumwe bwa Afurika uvuga ko iri suzuma rizashingira ku mahame mpuzamahanga n’ibimenyetso bya gihanga ku mikorere y’uyu muti.

BBC dukesha iyi nkuru, itangaza ko Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi, OMS/WHO, rivuga ko nta muti riremeza ko uvura Covid-19.

Ubuvuzi bwifashishije ibimera bufite umwanya munini ku ndwara muri Afurika, ibi na OMS irabyemera ariko ikaburira abantu kuri uwo muti, mu gihe isi yose ikeneye umuti wa coronavirus.

OMS ivuga ko bikwiye ko uyu muti ubanza gusuzumwa no kugeragezwa mu buryo bwa gihanga, ikabwira abantu ko biteye impungenge kwizera imiti idapimye.

Leta ya Madagascar yo ivuga ko uyu muti wapimwe kandi ukageragezwa n’abahanga b’iki gihugu mbere yo kwemezwa.

Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar, aherutse gutangaza ko mu cyumweru gitaha bazatangira no kugerageza urukingo narwo rushingiye ku kimera uyu muti ukozemo.

Abategetsi b’ibihugu bya Guinea Bissau, Equatorial Guinea, Congo na Tanzania bamaze kuvuga ko bakeneye ko Madagascar ibaha kuri uwo muti ukoze mu kimera cya artemisia.

Umugabane wa Afurika umaze kubonekaho abantu barenga 45,000 banduye Covid-19 n’abandi hafi 2,000 imaze kwica.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga