Abasigajwe inyuma n’amateka baratabaza nyuma y’uko bibasiwe n’ababangirije Ibisheke

Umuryango mugari w’Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Mudugudu wa Kagina, Akagari ka Kagina, Umurenge wa Runda ho mu karere ka kamonyi, bavuga ko bahangayitse nyuma yo guhabwa ubutaka n’Akarere bagahinga ibisheke ariko bikaza kwibasirwa n’ababyononnye bashaka ubwatsi bw’Inka. Batabaza ubuyobozi ngo bugire icyo bukora cyangwa se bo birwaneho.

Mu kiganiro bagiranye na intyoza.com, bavugako bagize amahirwe yo guhabwa ubutaka bari baranyazwe, ariko none ngo aho babuherewe n’ubuyobozi bw’Akarere hari abakomeje kubakoma mu nkokora bababuza gutera imbere ngo bave mu gutungwa gusa no kubumba.

Ibitekerezo byabo bose bihuriza ku karengane k’iki kibazo cy’urugomo baherutse gukorerwa mu kwezi kwa kane gushizwe k’uyu mwaka wa 2020, aho abantu bibasiye imirima yabo bahinzemo ibisheke bitarera bagatemagura.

Rwirangira Amurani Jyojyi, n’umwe muri Komite yatowe n’abaturage ku rwego rw’Umudugudu akaba ashinzwe Umutekano, yanatowe kandi n’umuryango mugari w’Abasigajwe inyuma n’Amateka ugizwe n’imiryango 137 ngo ajye abahagararira. Yabwiye umunyamakuru ko ibyo bakorewe mu mirima yabo y’ibisheke ari ubugome bwabibasiye.

Yagize ati“ Ndatabaza cyane, Meya yaraje adukebera isambu y’ukuntu inganzo yacu yari imeze ipfo iyo mu Nyange nubwo tutahabonye hose ariko yarakoze. Njyewe na Bene wacu twarakoze, ariko ibisheke twahinze birabangamiwe cyane, twagize ubwoba”.

Akomeza avuga ko igihe bahereye batunzwe n’ibumba gusa ubu bari babonye uko nabo bajya mu buhinzi none ngo bakaba barimo gukomwa mu nkokora n’abatabashakira iterambere. Ngo ni biba kwirwanaho bazabikora bahangane n’ababangiriza mu gihe ubuyobozi bwaba butagize icyo bukora ngo barenganurwe.

Yagize ati“ Turi abantu, abatwononera gutya nabo ni abantu, natwe dushoboye kuba twakwirwanirira, ntabwo tugomba gucika intege. Baragiye badutemera ibisheke byacu babitema bacamo kabiri, bagaburira Inka batema umurima wose, ntabwo bikwiye gucecekwa. Byaratubabaje cyane, twavuze amagambo akomeye. Niba bidakurikiranwe dushobora twebwe gutumiza imirwano tukarwanira aha ng’aha kuko ababyangiza turabazi, ni abantu bahirimbanye bashaka kutwambura iyo ganzo rubura gica, dutabarwa na Meya w’Akarere ka kamonyi. Ni badutabare barengere ibikorwa byacu”.

Nsanzabaganwa Theogene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagina yahamirije intyoza.com ko koko umurimwa w’ibisheke w’aba basigajwe inyuma n’Amateka b’I Kagina wibasiwe n’abantu bakangiza ibisheke bari bahinze.

Yagize ati “ Twagiyeyo nkanjye w’Umuyobozi w’Akagari mpura na Komite y’Umudugudu, turagenda tugera ku mirima aho bateye ibisheke, barimo banahinga bashaka guteramo indi myaka dusanga koko hari abantu babononeye ibisheke barabyahira, abantu boroye inka epfo iyo ngiyo hafi n’imirima yabo”.

Akomeza ati“ Icyo twakoze nk’ubuyobozi rero twazengurutse ahantu hose dukeka, kuko twakekaga ko baba babyahiye bakabishyira inka ariko ntawe twabashije gufata, ariko ntabwo twarekeye aho. Turacyashakisha amakuru y’uwaba yarabyahiye ariko twanaganiriye n’abantu bafite imirima hafi aho ng’aho n’abantu boroye inka aho ngaho tubabwira yuko buri muntu wese agomba kuba ijisho ry’ibikorwa by’ibisheke by’aho bahinga ku buryo twazafata umutu byibuze waba warahiye ibyo bisheke byabo akajya kubigaburira inka, twanakanguriye abantu ko batagomba kwahira mu nkuka”.

Abasigajwe inyuma n’Amateka b’I Kagina bashimira Leta ko yabahaye umutekano, ko yabatuje hamwe n’abandi banyarwanda uyu munsi bakaba batanenwa nka mbere. Bashima kandi ko banahawe ubutaka baburanye igihe kirekire aribwo uyu munsi barimo kubyaza umusaruro bahinga ngo bave gusa ku gutungwa n’ibumba. Basaba ko bakwitabwaho ibyo bahinze ntibyangizwe n’abashaka ko bahera mu bubumbyi, ahubwo bagafashwa kuzamuka bakabonwa nk’abantu bashaka gutungwa n’imirimo itari ukubumba gusa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Abasigajwe inyuma n’amateka baratabaza nyuma y’uko bibasiwe n’ababangirije Ibisheke

  1. Rugamba straton May 7, 2020 at 5:52 am

    tubashimira ubuvugizi mukorera abaturage ,aliko muzanyarukire no muri Gacurabwenge Akagali ka nkingo ahitwa munturo kuri centre yaho yubucuruzi kko mugihe isi yose nurwanda kuri rusange bashobewe kubera coronavirus,harimo ababikiriyemo hari dasso wakagali ka nkingo witwa eustach nubwo aliko hari asanzwe aliko nneho amabwiriza Madhya ya PM we yamubereye inzira yubukire kko yabonye uko ayitwaza ubundi sugusoresha abacuruzi karahava uwo bari basanzwe bafitanye akabazo yamwihimuyeho amucisha amande we na gitif,ubundi baranabafungira rwose mwadukorera ubuvugizi kko baratuyoje uyu dasso ninkera gutabara yitwa budodori nubusanzwe bari basanzwe baturaraho banywa inzoga ntibishyure wavuga bakagushakira ibyaha kdi bakaba babiziranyeho na gitif kko wajyaga kumubwira akadutuka NGO abanyenkingo twigize abanyabwenge ngo bazatwemeza wajya kwa gitif wumurenge ugasanga baramugucometse we akakwamaganira kure ubu twarashobewe two mutuvuganire abacuruzi no mukagali ka nkingo ntago tuzashobora gusorera RRA NGO dusorere nubuyobozi bwakagali murakoze.

Comments are closed.