Covid-19 ni nk’intambara ya gatatu y’Isi iburamo ibisasu-Raila Odinga

Raila Odinga, umutegetsi mu muryango w’ubumwe bw’Afurika (UA/AU) wahoze ari Minisitiri w’intebe wa Kenya, amaze kwiyongera ku banyapolitiki bakoresheje amagambo nk’ayo mu ntambara mu kuvuga kuri coronavirus.

Kubwa Odinga, intumwa yo ku rwego rwo hejuru ya AU mu bijyanye n’ibikorwa-remezo, yavuze ko iki cyorezo ari nk” intambara ya gatatu y’isi iburamo [ibisasu bya] ‘bombes”.

Yabwiye igitangazamakuru SABC cya Leta y’Afurika y’epfo ati:”Yemwe no mu ntambara ya kabiri y’isi, ntabwo twigeze tugira impfu nk’izo tumaze kubona mu gihe gito gishize”.

“Ingaruka zizaba nyinshi cyane ku mugabane [w’Afurika]”.

Uyu mutegetsi, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ikomeza ibivuga yaburiye ko umugabane w’Afurika bishoboka ko uzasigara wizizira (wirwariza) iki cyorezo cya coronavirus nikimara kurangira.

Ati: “Ibihugu by’Afurika bizabona ko ukuri ari uko nta muntu n’umwe uzabifasha kuko buri wese yagizweho ingaruka. Uburayi buri ku mavi [buri hasi], Amerika iri kurira, ndetse n’Ubushinwa buri kurira.

“Hafi 85% by’ubucuruzi bw’Afurika ibukorana n’amahanga kandi bwinshi muri bwo bugizwe n’umutungo kamere n’ibikomoka ku buhinzi twohereza mu mahanga.

Agira ati “Ubu noneho ducyeneye kwireba twe ubwacu tugacuruzanya hagati yacu muri Afurika”.

Imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika igaragaza ko muri Afurika abantu bagera ku 49,612 bamaze kwemezwa ko banduye Covid-19. Uwo mubare urimo n’abagera ku 1,913 imaze kwica ndetse n’abandi 16,539 bamaze kuyikira.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →