• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
27/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka
27/10/25
Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro
27/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi
27/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu

Abantu basaga Miliyoni enye ku isi  bamaze kwandura CoronaVirus

Umwanditsi
May 10, 2020

Imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika igaragaza ko abantubasaga Miliyoni enye z’abantu ku Isi bamaze kwandura Coronavirus. Abo imize kwica basaga 279.000. impuguke zitangaza ko imibare y’abanduye ishobora kuba ari myinshi cyane kuko ngo hariho ibihugu ubushobozi bwabyo bukiri hasi mu gutahura iki cyorezo.

Kugeza magingo aya, Amerika iracyari igihugu cya mbere yashegeshe kurusha ibindi byose ku isi, ikaba yihariye abarenga kuri kimwe cya kane cy’abamaze kwemezwa ko bayanduye ku isi na kimwe cya gatatu cy’abo imaze kwica ku isi.

Impuguke ziburira ko umubare nyakuri w’abamaze kwandura coronavirus ushobora kuba ari munini cyane kurushaho kubera ko ibihugu byinshi bigifite ubushobozi buri hasi bwo kuyipima, bigatuma bidatanga imibare yuzuye.

Abo coronavirus yica ku munsi bakomeje kugenda bagabanuka mu bihugu bimwe nka Espagne, ariko hari impungenge ko koroshya ingamba za “Guma mu rugo” bishobora gutuma habaho “kongera kwiyongera” k’ubwandu”.

Ikindi cyiyongera kuri ibyo, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Leta ziri kwitegura ibihe bikomeye by’ihungabana ry’ubukungu mu gihe iki cyorezo kiri gushegesha amasoko yo ku isi ndetse n’uburyo bwo gucuruzanya hagati y’ibihugu.

Umutegetsi mukuru wo muri Leta y’Ubushinwa yabwiye ibitangazamakuru byaho ko iki cyorezo ari “ikizamini gikomeye” cyashyize ku karubanda intege nke z’iki gihugu mu rwego rwo guhangana n’ibiza.

Uku kwemera ibitagenda, kudakunze kubaho ku bategetsi b’Ubushinwa, k’umukuru w’akanama k’ubuzima mu Bushinwa, Li Bin, kuje gukurikira ukuntu Ubushinwa bukomeje kunengwa bikomeye mu mahanga bijyanye n’uko bwitwaye iki cyorezo kikihagaragara.

intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5898 Posts

Politiki

4149 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

150 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga