• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
05/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
05/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
05/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

Indaya zo muri Zambia ziri gufasha Leta mu gutahura abakekwaho CoronaVirus

Umwanditsi
May 11, 2020

Abagore n’abakobwa bakora umwuga wo kwicuruza, aba bazwi ku izina ry’ “ Indaya” mu gihugu cya Zambia barashimirwa na Minisitiri w’Ubuzima w’iki Gihugu uruhare bari kugira mu gufasha Leta gukurikirana abakekwaho icyorezo cya Covid-19. Ni nyuma y’aho abarwayi 76 muri 85 bashya ba Covid-19 babonetse mu mujyi witwa Nakonde uherereye ku mupaka, ahabarizwa indaya nyinshi.

Minisitiri w’Ubuzima witwa Chitalu Chilufya, avuga ko abarwayi bashya 76 muri 85 bamenyekanye ko banduye iki cyorezo, babonetse muri uwo mujyi kandi bari Indaya n’abashoferi b’amakamyo. Izi ndaya nizo zafashije Leta kubona amakuru mpamo.

Mu kubashimira yagize ati “ Indaya zaradufashije cyane mu kuduha amakuru yose dukeneye”.

Mu Gihugu cya Zambia, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza kugeza magingo aya hamaze kuboneka abantu 267 banduye Covid-19, hari kandi abantu barindwi iki cyorezo cyishe.

Mu cyumweru gishize, Perezida Edgar Lungu yatangaje koroshya ingamba zari zarafashwe, hafungurwa ibikorwa bimwe na bimwe nyuma y’ukwezi ibintu byose byarahagaritswe.

Minisitiri Chilufya yavuze iki?

Bwana Chilufya yagize ati: “Ibintu biracyifashe nabi muri Nakonde”. Yongeraho ko ariyo mpamvu Perezida Lungu yategetse ko umupaka uba ufunzwe.

Nakonde ikunda kuba irimo amakamyo menshi ava muri Zambia andi yinjira ava muri Tanzania nk’uko umunyamakuru wa BBC i Lusaka abivuga. Avuga ko abashoferi b’amakamyo bafatwa nk’abugarijwe cyane no kwandura iki cyorezo kuko bahagarara mu duce twinshi kandi bazwiho gukora imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi.

Bwana Chilufya yagize ati: “Bari [indaya] kudufasha cyane mu iperereza ryacu kandi ntabwo dushaka ko bakorerwa ivangura. Bari kudufasha gushakisha abakekwa ko banduye.

“Hari umwe muri bo twabonye afite ibimenyetso atubwira umukiriya we utwara ikamyo wo mu kindi gihugu anaduha numero ye ya telephone. Twarayihamagaye batubwira ko uwo muntu arwaye Covid-19”.

Abategetsi mu karere ka Afurika y’iburasirazuba nabo baraganiriye nyuma y’uko abashoferi b’amakamyo bibonetse ko bari mu bari gukwirakwiza iki cyorezo mu karere.

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda aheruka gutangaza ko yahamagaye bagenzi be bo muri aka karere by’umwihariko ku kibazo cy’abashoferi b’amakamyo.

Uganda yategetse ko aba bashoferi bazajya babanza bagasuzumwa mbere yo kwinjira muri iki gihugu, kandi babujijwe kugira aho bacumbika muri Uganda.

Mu Rwanda, imibare yatanzwe na minisiteri y’ubuzima yerekana ko mu karere ka Kirehe gahana umupaka na Tanzania hari umubare munini w’abanduye Covid-19, ahanini kubera abashoferi b’amakamyo, abakorana nabo n’abo bahura nabo.

Hafashwe icyemezo ko nta mushoferi wongera kwinjira mu Rwanda, ikamyo azanye yakirirwa ku mupaka n’undi mushoferi wo mu Rwanda akageza ibyo itwaye aho bigiye akayimugarurira.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga