Kajugujugu za MONUSCO zatabaye inkomere 13 z’abasirikare ba Congo-FARDC

Abasirikare 13 b’Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bakomerekeye mu mirwano yabahuje n’agatsiko k’inyeshyamba zo mu mutwe wa CODECO muri teritwari ya Djugu, batwawe kuri uyu wa 12 Gicurasi 2020 n’indege ebyiri za Kajugujuru z’ingabo za MONUSCO, zabagejeje aho bitabwaho.

Uretse kuba aba basirikare 13 baratabawe n’izi Ngabo za MONUSCO zabakuye muri kariya gace ka Djugu, aho bageze batwawe mu maboko na bagenzi babo, imodoka z’ubutabazi ( Ambulances) enye z’izi ngabo z’Umuryango w’Abibumbye ni nazo zabavanye I Bunia aho Kajugujugu zabagejeje, bagezwa aho bagomba kuvurirwa.

Amakuru aturuka mu gisirikare nkuko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ibivuga, aba basirikare 13 bakomerekeye mu mirwano yabaye ku Cyumweru tariki 10 Gicurasi 2020 ubwo bari mu ishyamba bagasakirana n’izi nyeshyamba za CODECO (Cooperative for the Development of Congo) aho ziba.

Ababasirikare 13 bakomeretse, bakuwe mu ishyamba na bagenzi babo n’amaguru babageza I dala, aho bashyizwe mu modoka yabagejeje Mongwalu.

Umuvugizi w’Ingabo za FARDC ziri Ituri, Lt Jules Ngongo ashimira ubufasha buhoraho bwa MONUSCO ku gisirikare cya Congo mu guhashya no kurangiza intambara z’imitwe y’inyeshyamba muri Ituri. Ashima kandi ubu bufasha, avuga ko bwatabaye ubuzima bw’abasirikare bakomerekeye mu mirwano n’inyeshyamba.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →