• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
05/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
05/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
05/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

Musanze: Gitifu w’Umurenge wa Cyuve, uw’Akagari ka Kabeza na ba DASSO 2 batawe muri yombi na RIB

Umwanditsi
May 15, 2020

Urwego rw’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda-RIB, rwatangaje kuri uyu wa 14 Gicurasi 2020 ko bwataye muri yombi Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve ho mu karere ka Musanze, buta muri yombi kandi uwitwa Tuyisabimana Jean Leonidas, Gitifu w’Akagari ka Cyuve na ba DASSO, Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain. Aba bose bakurikiranweho gukubira no gukomeretsa abaturage.

Amakuru ubugenzacyaha-RIB bwatanze buyanyujije kuri Twitter, ateye atya;

Amakuru agera ku intyoza.com, avuga ko nyirabayazana w’uku guhohotera abaturage ari ukuba ngo batari bambaye agapfukamunwa, bakazizwa kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Mu mafoto (Video) yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, yagaragazaga aba bayobozi bakurura mu buryo bugayitse aba baturage ku muhanda, bagera n’aho bahabakubitira inkoni bari bitwaje, imigeri ndetse n’inshyi mu matwi.

Ku mpande, humvikanaga amajwi y’abaturage bavuzaga akamo ngo barabishe n’andi magambo agaya ibi bikorwa kuko batari bishimiye iri hohoterwa nubwo byagaragaraga ko ntawe utabara.

Ikibabaje muri aya mashusho ni ubwinshi bw’abaturage bari bahuruye, barebera abantu bahohoterwa mu buryo buteye ubwoba ariko nta muntu washoboraga kubuza aba bayobozi gukora ibikorwa bibi kandi bigayitse barimo. Nubwo havugwa ba DASSO babiri bafashwe, muri iyi Video hagaragaramo batatu kandi uwagatatu nawe hari aho agaragara afasha bagenzi be mu guhohotera aba baturage.

Aya mafoto twayakuye muri video yafashwe igakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga