Musanze: Gitifu w’Umurenge wa Cyuve, uw’Akagari ka Kabeza na ba DASSO 2 batawe muri yombi na RIB

Urwego rw’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda-RIB, rwatangaje kuri uyu wa 14 Gicurasi 2020 ko bwataye muri yombi Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve ho mu karere ka Musanze, buta muri yombi kandi uwitwa Tuyisabimana Jean Leonidas, Gitifu w’Akagari ka Cyuve na ba DASSO, Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain. Aba bose bakurikiranweho gukubira no gukomeretsa abaturage.

Amakuru ubugenzacyaha-RIB bwatanze buyanyujije kuri Twitter, ateye atya;

Amakuru agera ku intyoza.com, avuga ko nyirabayazana w’uku guhohotera abaturage ari ukuba ngo batari bambaye agapfukamunwa, bakazizwa kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Mu mafoto (Video) yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, yagaragazaga aba bayobozi bakurura mu buryo bugayitse aba baturage ku muhanda, bagera n’aho bahabakubitira inkoni bari bitwaje, imigeri ndetse n’inshyi mu matwi.

Ku mpande, humvikanaga amajwi y’abaturage bavuzaga akamo ngo barabishe n’andi magambo agaya ibi bikorwa kuko batari bishimiye iri hohoterwa nubwo byagaragaraga ko ntawe utabara.

Ikibabaje muri aya mashusho ni ubwinshi bw’abaturage bari bahuruye, barebera abantu bahohoterwa mu buryo buteye ubwoba ariko nta muntu washoboraga kubuza aba bayobozi gukora ibikorwa bibi kandi bigayitse barimo. Nubwo havugwa ba DASSO babiri bafashwe, muri iyi Video hagaragaramo batatu kandi uwagatatu nawe hari aho agaragara afasha bagenzi be mu guhohotera aba baturage.

Aya mafoto twayakuye muri video yafashwe igakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →