Nyanza/itonesha mu bacuruzi: “Twebwe iyo tugeze mu isoko bavuza induru”, nyamara abandi bakora buri munsi

Bamwe mu bacuruzi bo mu isoko ry’Akarere ka Nyanza, baravuga ko babangamiwe ni uko hari bamwe muri bagenzi babo bemerewe gucuruza buri munsi hakaba n’abatabyemerewe. Ni muri gahunda y’ingamba za Leta mu kwirinda no gukumira icyorezo cya Covid-19, aho amabwiriza asaba ko isokobriremwa na 1/2 cy’abasanzwe barirema. Aha ngo hari itonesha kuri bamwe bakora buri munsi abandi bakavugirizwa induru.

Ibyumweru birenze bibiri birashize Leta y’u Rwanda isabye abacuruza mu isoko gucuruza ariko byibura hagakora 1/2 y’abacuruzi basanzwe barema isoko kugirango hubahirizwe intera nibura ya metero hagati y’umuntu n’undi.

Ni muri urwo rwego abacuruza mu isoko ry’akarere ka Nyanza bashyizeho gahunda y’uko umuntu ucuruje uyu munsi atari we uza gucuruza ejo, kugirango nibura gahunda ya metero isabwa mu mabwiriza yubahirizwe.

Muri uku gushaka kugendana na gahunda za Leta hubahirizwa ingamba n’amabwiriza yashyizweho miri iri soko hagamijwe kwirinda iki cyorezo cya Covid-19, hari bamwe mu bacuruzi bavuga ko babangamiwe ni uko hari bamwe muri bagenzi babo bemerewe gukora buri munsi hakaba n’abatabyemerewe, bagera mu isoko bakavugirizwa induru.

Umwe muri bo yagize ati”  Badusabye ko ukoze uno munsi bukeye bwaho atazakora, none harimo abakora buri munsi, hakaba n’abandi iyo babonye bageze mu isoko bakuvugiriza induru. Ntushobora no kurangura imari ngo uyibike uzaze kuyicuruza k’umunsi wemerewe gukora”.

Mugenzi we nawe yagize ati” Twese tuba twaje guhahira imiryango kimwe, ariko ugasanga hari abakora buri munsi kandi no mubusanzwe baturusha ubushobozi”.

Aba bacuruzi, mu mvugo zabo batunga agatoki ibyiciro bitandukanye byemerewe gukora buri munsi harimo; ubuyobozi bwabo (bw’isoko), abacuruza imbuto ngo kuko bitwaza ko zangirika, nyamara ngo bose batanga imisoro ingana badakwiye kurobanurwa.

Umwe ati” Niba Perezida akoze uyu munsi kuki Visi Perezida we adakwiye gukora ejo, ariko Komite yose ikora buri munsi”. Aba bose nubwo bari muri Komite y’ubuyobozi bw’isoko ngo baba barimo gucuruza nk’abandi.

Undi nawe ati” Abacuruza imbuto bakora buri munsi ngo kuko zo zipfa kandi natwe ducuruza inyanya n’ibindi byangirika, ariko ntibemere ko dukora buri munsi”.

Mutimura Jerome, uyobora isoko ry’Akarere ka Nyanza yemera ko abayobozi bemerewe gukora buri munsi, ariko ngo byatewe ni uko baba bafitemo inshingano. Ati”Abayobozi baza buri munsi, ni ukugirango badukurikiranire tumenye ko hari abivanga bakaza k’umunsi batemerewe gukora”.

Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko ntawundi muntu wemerewe gukora buri munsi, uretse umuyobozi kuko ngo baganiriye naba bacuruzi bavuga ko abacuruza ibyangirika kuba bakomorerwa bagakora buri munsi ari ukugirango ibyo baranguye bitangirika, ko haramutse hazamo amashyari bahita babyihorera.

Munyambonwa John, uyobora urugaga rw’abikorera muri aka Karere ka Nyanza avuga iki kibazo batari bakizi, ariko ko bagiye kubikurikirana. Ati” Niba hari umuntu uza buri munsi undi ntaze ntabwo byaba aribyo, hagiye gukorwa ubugenzuzi niba aribyo tubihagarike”.

Isoko ry’Akarere ka Nyanza ubusanzwe rirema kuwa mbere no kuwa kane, bamwe mu baricururizamo basaba ko niba hari itegeko rije cyangwa se amabwiriza abareba bigomba kubahwa nta muntu risize, ntawe utoneshejwe.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →