• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
14/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
14/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
14/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Abantu 97 baguye mu mpanuka y’indege ya Pakistani, harokoka babiri gusa

Umwanditsi
May 23, 2020

Impanuka y’indege yo mu bwoko bwa AirBus A320 y’Igihugu cya Pakistani yabaye kuri uyu wa 22 Gicurasi 2020, yahitanye abantu 97, babiri nibo gusa bayirokotse. Umwe muri aba babiri bayirokotse ati“ Icyo nabonaga wari umuriro gusa”.

Indege A320 yo mu bwoko bwa Airbus y’ikompanyi Pakistan International Airlines (PIA) yavaga mu mujyi wa wa Lahore ejo ku wa gatanu, yamanutse mu kirere ikora impanuka mu gihe yamo igerageza kumanuka ku kibuga cy’indege cya Karachi, imanukira ku mazu y’abaturage.

Muhammad Zubair, umwe muri abo barokotse, avuga ati: “Ikintu cyo nyine nabonaga wari umuriro”.

Iyo mpanuka ibaye mu gihe hamaze iminsi mike Pakistani yemereye indege zitwara abagenzi gusubira gukorera muri icyo gihugu nyuma y’aho cyorohereje ingamba za gahunda ya “Guma mu rugo” kubera coronavirus.

Bwana Zubair, yakomeretse gahoro, avuga ko iyo ndege yagerageje kumanuka/kugwa ubwa mbere, nyuma haciye nk’iminota hagati y’ 10 na 15 ihita imanuka by’impanuka mu ngo z’abaturage.

Ati: “Nta muntu n’umwe wamenye ko iyo ndege yari hafi kugwa, kuko abadereva barimo bayitwara bukebuke”.

Yabanje guta ubwenge kubera ibyo byago. Amaze kugarura akenge, yavuze ati: “Nakomezaga kumva induru ku mpande zose. Abana n’abakuze. Nabonaga umuriro gusa. Nta bantu nabonaga, numva bavuza induru gusa”.

Akomeza ati “Nibwo niyamburaga umukandara, ndebye hirya gato mbona umucyo, niko kuwukurikira. Ndagira ngo nkubwire ko nasimbutse imetero hafi zitatu kugira ngo ndebe ko narokoka”.

Ni iki cyateye iyo mpanuka?

Iyo ndege yari hafi cyane y’aho yagombaga kumanukira/kugwa ku kibuga, igihe imanukira ku nzu z’abaturage mu karere ka Model Colony gasanzwe gatuwemwo abantu.

Umwe mu babonye ibyabaye, Mohammed Uzair Khan, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ko yumvise ikintu gituritse ahita yiruka hanze kureba ibyo aribyo.

“Hafi inzu enye zose zaratokombeye, hari umuriro mwinshi cyane n’ibyotsi. Urebye bose bari abaturanyi banjye, sinumva uburyo nabivuga”.

Kugeza magingo aya, ntiharamenyekana icyateye iyo mpanuka, ariko umudereva wayo yaratabaje amenyesha ko indege ifite ikibazo cya tekiniki nyuma y’aho ageragereje kumanuka ubwa mbere biranga.

Ibinyamakuru bya Pakistani byasohoye ijwi rivugwa ko ari ibyo umudereva w’iyo ndege yavuganye n’abashinzwe gugenzura indege.

Uyo mudereva yumvikanaga avuga ko” Moteri zapfuye”, maze umwe mu bashinzwe ikirere ahita amubaza nimba ashobora kuyururutsa nta mapine, aribwo umudereva yahise asubiza ati ” Dutabare, dutabare, dutabare!”.

Abakora iperereza barimo baragerageza gushakisha cya cyuma kibika amakuru y’ingendo z’indege bita “boite noire/agasanduku k’umukara” kugira ngo kabafashe kumenya icyateye iyo mpanuka.

Soma amakuru, umenye iby’impanuka ya mbere ukanze hano:Pakistan: Impanuka y’indege yo mu bwoko bwa AirBus A320 yaguyemo abantu bataramenyekana

Amakuru atangwa n’abategetsi bo muri ako karere, avuga ko abantu 97 ari bo bamaze kumenyekana ko bahasize ubuzima. Hagati aho, muri abo nta wuzi umubare w’abagenzi cyangwa se abasanzwe, haba aho bapfiriye muri iyo mpanuka.

Abantu 19 bonyine nibo bamaze kumenyekana imyirondoro.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga