Benjamin Netanyahu, Minisitiri w’Intebe wa Israheli imbere y’urukiko I Yerusalemu

Minisitiri w’Intebe wa Israheli, Benjamin Netanyahu yagejejwe imbere y’ubutabera, ibintu bitari bwigere bibaho ku mutegetsi wo ku rwego nk’uru ukiri mu kazi. Arashinjwa ibyaha birimo; Ruswa, Magendu n’ubuhemu.

Ageze mu rukiko ruri I Yeruzalemu, Netanyahu w’imyaka 70 y’amavuko yahakanye ibyaha ashinjwa. Avuga ko abamurwanya bashaka ku mukura mu mwanya arimo bakoresheje inzira zose. Ibi bibaye nyuma y’icyumweru ashyizweho ngo ayobore Leta y’Ubumwe nayo yagiyeho bigoranye.

Benny Gantz, uhanganye na Netanyahu yemeye gusangira ubutegetsi nawe nyuma y’amatora yabaye inshuro eshatu mu mwaka umwe, gusa yabaga akarangira ntacyo agezeho.

Netanyahu ahakana yivuye inyuma ibyo asabwa n’abo batavuga rumwe, bashaka ko yegura mu mirimo arimo mu gihe akiri mu kuburana.

Benjamin Netanyahu ashinjwa iki?

Bwana Netanyahu, afite imanza eshatu zizwi nka; 1000, 2000, na 4000.

Urubanza 1000, Magenduo no Guhemuka : Ashinjwa ko yahawe Ruswa n’umuherwe ukomeye kugira ngo nawe amworohereze.

Urubanza 2000, Magendu no Guhemuka: Ashinjwa ko yemeye gufasha mw’igurishwa ry’ikinyamakuru cya Israheli, Yediot Ahronot, maze nacyo kikamwamamaza.

Urubanza 4000, Ruswa, Magendu no Guhemuka: Igihe yari Minisitiri w’Intebe hanyuma na Minisitiri w’itumanaho, bwana Netanyahu ashinjwa gushinga amategeko yorohereza uwutwara ikompanyi Bezeq yo gutumatumanaho, Shaul Elovitch, maze nawe agahabwa umwanya wo kwamamazwa mu kinyamakuru gikorera kuri murandasi (internet) Walla cya bwana Elovitch.

Netanyahu ahakana yivuye inyuma ibyo ashinjwa, akavuga ko arimo “atotezwa” n’abo batavuga rumwe muri Politike, aho arahira aakomeje ko agomba gukora ibishoboka byose kugira ngo izina rye ntiryanduzwe.

Ntibyari bwigere bibaho ko muri iki gihugu, Minisitiri w’Intebe ukiri mu mirimo ajyanwa imbere y’ubutabera.

Uheruka kugezwayo Ehud Olmert, yabanje kwegura ku buyobozi bw’ishyaka mu gihe yarimo akorwako iperereza rijyanye no kurya Ruswa mu mwaka wa 2008, n’ubwo asa n’uwagumanye imirimo ye kugeza habaye amatora mu mwaka wakurikiye, ari nayo yatumye Benjamin Netanyahu agera ku butegetsi.

Itegeko rya Israyeli, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, rivuga ko Minisitiri w’Intebe akurikiranwa ku byaha asabwa kwegura ku mirimo.

Abaturage ba Israyeli, ntibavuga rumwe ku bijyanye n’uko yakomeza ari Minisitiri w’Intebe cyangwa se ko akwiye kwegura.

Abamunenga bavuga ko ibirimo kumubaho byo gukurikiranwa n’ubutabera bidashobora kubangikanwa n’imirimo ye, mu gihe abamushyigikiye, harimo n’ishyaka rye bavuga ko yatowe n’abaturage, ko rero adashobora guhatwa kwegura.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →