General Gabriel Amisi Kumba uzwi nka ” Tango Four” ntakiri Perezida wa AS Vita Club 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Gicurasi 2020, nibwo byemejwe ko Gen. Tango Four, wari umaze imyaka 13 ari Perezida wa AS Vita Club yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yeguye kuri ubu buyobozi. Byemejwe na Dr Nowa Patrice umuvugizi we, mbere gato y’uko ubuyobozi bw’ikipe nabwo bubitangaza bunyuze kuri Twitter.

Gen. Tango Four, yeguye kuri uyu mwanya ku munsi yizihizaho isabukuru ye y’amavuko. Mu mvugo yakoreshejwe n’Umuvugizi we, yavuze ko agiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Kwegura kwe kubaye nyuma y’imyaka 13 ayoboye iyi kipe yo mu murwa mukuru Kinshasa.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru, ivuga ko Ubuyobozi bw’Ikipe bubinyujije kuri Twitter, bwemeje ku mugaragaro ko Gen. Tango Four yeguye ku mirimo ye yo kuba Perezida.

Gen. Tango Four, yabaye Perezida wa AS Vita Club mu mwaka wa 2007, yatwaranye nayo ibikombe bitatu bya Shampiyona y’Igihugu, agerana nayo ku mikino ya nyuma y’amarushanwa y’ibikombe bitandukanye bikinirwa ku mugabane wa Afurika. Iyi ni nayo kipe umunyarwanda Ernest Sugira yakinnyemo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →