• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
05/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
05/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
05/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

Umugore wa Perezida Nkurunziza yanjyanwe hutihuti mu bitaro I Nairobi nyuma yo kumusangana Covid-19

Umwanditsi
May 29, 2020

Denise Bucumi Nkurunziza, umugore wa Perezida Petero nkurunziza uyoboye u Burundi kugeza ubu, bamusanze yaranduye Coronavirus. Yahise yihutanwa mu Gihugu cya Kenya, aho arimo kwitabwaho mu bitaro bya The Aga Khan University, biherereye mu murwa mukuru wa Nairobi.

Madamu Nkurunziza, yakuwe byihuse mu murwa Mukuru I Bujumbura mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 28 Gicurasi 2020 n’indege ya ARMEF.

The CitizenTV, yatangaje iby’iyi nkuru ivuga ko amakuru y’uko ubuzima bwa Denise Bucumi Nkurunziza buhagaze ataramenyekana. Ivuga kandi ko ataherekejwe n’umugabo we Petero Nkurunziza, ko ahubwo yaherekejwe n’abamurinda batatu, aho umwe muri bo nawe bamupimye bamusangamo iki cyorezo cya Covid-19.

Uburyo uyu mugore wa Perezida Nkurunziza ndetse n’abamurinda binjiye mu Gihugu cya Kenya ngo ntabwo busobanutse kuko iki gihugu cyashyizeho amabwiriza abuza abantu bavuye hanze yacyo kwinjira uretse abapimwe bikagaragara ko badafite iki cyorezo.

Abategetsi b’u Burundi, bagiye banengwa n’imiryango ndetse amashyirahamwe binyuranye ku gukerensa iki cyorezo cyugarije Isi. Nta ngamba zihamye zo kugikumira zigeze zishyirwaho mu Burundi, ndetse ho ibikorwa bitandukanye birimo n’ibihuriza hamwe abantu benshi byarakomeje, kugeza no ku matora y’umukuru w’Igihugu n’izindi nzego aherutse kuba. Leta y’u Burundi kandi iherutse kwirukana ku butaka bwayo abakozi b’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS/WHO, harimo uwari urihagarariye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga