• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
05/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
05/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
05/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

Perezida Donald Trump yaciye burundu umubano wa Amerika na OMS/WHO

Umwanditsi
May 30, 2020

Umukuru w’Igihugu cya Amerika Donald Trump, yatangaje kuri uyu wa 29 Gicurasi 2020 ko Igihugu ayoboye gihararitse burundu imikoranire cyari gifitanye n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima-OMS/WHO. Nta nkunga na nkeya izongera gutagwa n’iki gihugu kuri uyu muryango.

Mu kiganiro Perezida Trump, yahaye itangazamakuru, ndetse no mu magambo yakomeje gukoresha kenshi mu bihe bishize, avuga ko ubushinwa aribwo bukoresha OMS bukanayigenzura uko yakabaye, ko yo yananiwe kubukurikirana ku bijyanye n’amakuru butanga avuga ko atari ukuri ku cyorezo cya Coronavirus.

Perezida Trump, avuga ko yafashe umwanzuro ko inkunga Amerika yahaga OMS ihagaritswe burundu, ahubwo ngo ikazajya ishyirwa mu yindi miryango yita ku buzima ku Isi.

Ashinja Ubushinwa kuba nyirabayazana w’icyorezo cya Coronavirus kimaze guhitana abarenga 100,000 ku Isi, akabushinja kandi kwigarurira OMS no kubeshya imibare bugamije kuyobya Isi ku bijyanye n’iki cyorezo. Avuga ko imikorere mibi y’u Bushinwa yashyize Isi yose mukaga n’ibindi.

Trump, ku itariki 18 z’ukwezi kwa Gicurasi 2020 yari yandikiye bwana Tedros ukuriye OMS amusaba ko mu gihe cy’iminsi 30 uyu muryango ugomba kuba wisubiyeho ugakora impinduka ziboneka, utabikora bagacana umubano.

Muri iyi baruwa ya Trump yandikiye Tedros wa OMS, yamusabaga kubahiriza no gukora Impinduka ziboneka Amerika ishaka cyangwa se agahitamo kubura byose birimo Miliyoni z’Amadalari n’ubunyamuryango bw’Iki gihugu cy’igihangange.

Gutegereza igihe cy’iminsi 30 yari yahaye OMS biramunaniye ahitamo gucana umubano bya burundu Amerika yari ifitanye na OMS.

Soma hano inkuru ivuga ku ibaruwa ya Trump kuri Tedros n’igihe yari yatanze:OMS/WHO mu mayira abiri y’ihurizo ry’iminsi 30 yahawe na Perezida Trump

Leta zunze Ubumwe za Amerika nicyo Gihugu cya mbere ku Isi cyateraga inkunga y’amafaranga menshi OMS kuko buri mwaka cyashyiraga mu kigega Miliyoni zisaga 400. Amafaranga atajya atangwa n’ikindi gihugu icyo aricyo cyose mu binyamuryango.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga