Covid-19/Isesengura: U Rwanda rwaba rwishingikirije iki rurekuye urujya n’uruza rw’ingendo?

Kuri uyu wa 01 Kamena 2020, amezi abiri arashize ndetse arenzeho iminsi 15 mu Rwanda hamenyekanye umurwayi wa mbere wa Covid-19, kuko hari ku itariki ya 14 Werurwe 2020 ubwo Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangazaga uwo mu rwayi.

Uko iminsi yagiye yicuma, hagiye hatangazwa abarwayi mu mibare itandukanye, rimwe bakiyongera ubundi bakagabanuka, ndetse hakaba n’igihe hatangazwa ko nta muntu mushya wagaragaye mu bipimo byabaga byafashwe.

Mu rwego rwo gukumira no kurwanya iki cyorezo cyugarije Isi n’u Rwanda by’umwihariko, Leta yagiye ifata ingamba zitandukanye, bigera n’aho ubuzima buhagarara, abantu bose basabwa kuguma mu ngo zabo.

Ingendo, zaba izo ku butaka no mu kirere zarahagaritswe, Insengero, amakoraniro yose ahuza abantu benshi birahagarikwa, Amashuri, utubari, Resitora, Abamotari n’ibindi bikorwa byinshi byarahagaritswe, agapfukamunwa kagirwa itegeko kuri buri wese.

Nyuma y’iminsi igera kuri 40 ubuzima busa n’ubwahagaze, uhereye igihe gahunda ya “Guma mu rugo” yashyiriweho, Leta yageze aho iroroshya, abantu bariruhutsa kuko bemerewe kuba bava mu rugo mu buryo bweruye bakagenda, ariko bakubahiriza ingamba zo kwirinda zirimo kwambara agapfukamunwa, gusiga intera nibura ya metero hagati y’umuntu n’undi, gukaraba intoki n’ibindi.

Ingendo mu mujyi wa Kigali no mu ntara rwagati zarorohejwe ariko nabyo bihabwa umurongo w’uko bikorwa, nubwo nabyo hataburamo abanyuranya nabyo kugeza n’ubu. Hakomorewe kandi bimwe mu bikorwa, ibyinshi birimo iyubakwa ry’ibikorwa remezo n’imirimo imwe n’imwe irakomeza haba muri Leta no mubigenga ariko hakorwa ibyihutirwa n’abakozi bakenewe cyane.

Nubwo ingamba zagiye zifatwa mu buryo butandukanye hagamijwe kwirinda iki cyorezo, nta byera ngo de kuko henshi hagiye hagaragara abantu banyuranya n’amabwiriza yashyizweho, rimwe ukumva ngo hari abafashwe barahanwa, abandi barigishwa, hakaba n’abandi baca mu rihumye ubuyobozi kimwe nuko n’ubu hari aho bikimeze gutyo, aho bisa nk’aho bamwe bakerensa iki cyorezo, bagakorera ku jisho mu kubahiriza ingamba. Ibi bitarahabwa umurongo byaba bikwiye koroshya uru rujya n’uruza?, Ese noneho ntibyahumira ku mirarimu gihe imyumvire ya bamwe ikiri hasi?

Ese koko kurekura urujyanuruza rw’ingendo hirya no hino mu gihugu, iki nicyo gihe?

Kugeza kuri uyu wa 31 Gicurasi 2020, u Rwanda rurabara abarwayi 370 b’iki cyorezo kuva cyagaragara, rurabara kandi 257 bakize, bivuze ko hagisigaye 113 barimo kwitabwaho. Hari kandi umuntu umwe wapfuye yishwe n’iki cyorezo. Ibi ntabwo bikuraho ko umunsi ku munsi imibare y’abanduye bashya itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima, baba biyongera cyangwa se bagabanuka, gusa ikigaragara ni uko iki cyorezo kigihari kandi kugihashya Burundu bikaba bikigoye.

U Rwanda si ikirwa kiri cyonyine

U Rwanda, ni Igihugu mu majyepfo gikikijwe n’u Burundi aho kugeza ubu busa n’ubwatereye agati mu ryinyo mu gufata ingamba zo guhangana n’iki cyorezo, bikaba binavugwa ko hashobora kuba hari abarwayi batagira ingano, ariko abategetsi baho bakaba barakomeje kwihagararaho ngo bafite Imana, ngo ntabwo cyabakoraho. Ibi byatumye baburirwa ifato, kuko banirukanye abakozi bari bahagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku buzima OMS/WHO, aho aba banakurikiraniraga bya hafi iby’iki cyorezo.

Imigenderanire y’aba baturanyi b’u Rwanda iroroshye cyane kuko hari utuyira, baba Abanyarwanda cyangwa Abarundi bashobora kunyuramo, bityo bakaba bakongezanya iki cyorezo mu buryo bworoshye, noneho gukomora ingendo byaba bibaye byo bikaba akarusho. Ese iki cyahawe umurongo kuburyo kurekura urujya n’uruza nta ngaruka?

Mu Gihugu cya Tanzaniye kiri mu Burasirazuba bw’u Rwanda, ishyamba si ryeru kuko babanje kwihagararaho nabo, banafata iminsi itatu yo gusengera iki cyorezo ngo kibanyure kure, nyamara imibare itangazwa na Minisiteri y’ubuzima y’u Rwanda yagaragaje ko benshi mubarwaye muri iyi minsi ari abashoferi b’amakamyo baturutse muri iki gihugu. Ese urujya n’uruza mu burasirazuba buhana umupaka n’iki gihugu, ingamba zihari zitanga icyizere ko ntaho iki cyorezo cyamenera?

Uganda nayo ihana imbibe n’u Rwanda mu majyaruguru, birazwi ko nubwo umubano w’ibihugu byombi utifashe neza ariko ku mpande zombi ntawakwirengagiza ko hari abafite abavandimwe hakurya cyangwa se hakuno, kandi iki cyorezo naho kiriyo ku buryo ingendo nubwo zakoroshywa mu gihugu imbere, ariko bigira ingaruka ku begereye imipaka kuko baba bafite utuyira baziranyeho muri rusange. Ingamba zaho zifashe gute ku buryo ntaho zagira ingaruka ku rujya n’uruza hagati mu gihugu?

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo iri mu Burengerazuba bw’u Rwanda, iki cyorezo kiraca ibintu, Bukavu yegereye u Rwanda kiriyo kandi aha ni naho hatumye hafatwa ingamba zo gusubika ingendo zagombaga gusubukurwa kuri uyu wa 01 Kamena 2020 bitewe n’abarwayi 5 ba Covid-19 babonetse I Rusizi bivugwa ko bakirahuye hakurya I Congo.

Ibi byose, byerekana ko ifungurwa ry’ingendo mu bice byose by’igihugu ari uguha icyuho ukwidegembya kw’iki cyorezo mu gihe ingamba ku mipaka ihuza ibihugu zitarakazwa cyangwa se ngo uko mu Rwanda hakazwa ingamba no mu baturanyi bihe kimwe.

Ingamba zisanzwe henshi ziracyagoranye gushyirwa mu bikorwa

Ikoreshwa ry’agapfukamunwa henshi abantu bararikerensa, ubihakana yajya mu mayira atandukanye akareba uburyo abantu baba bakambye ndetse hari n’aho usanga katambawe.

Utubari n’amahuririro y’abantu benshi henshi biracyakora kandi ingero zirahari kuko inganda z’inzoga zigemura buri munsi, ntabwo abazirangura ari abazinywera mungo iwabo. Hari n’abagifatwa abandi bagakingirwa ikibaba mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Amasoko ararema kandi ahenshi kubahiriza umwanya usigara hagati y’umuntu n’undi n’izindi ngamba zo kwirinda usanga ntabyo. Yemwe no gukaraba si henshi kuko usibye amasoko yubakiye aho imiryango iba izwi, uhanyuze bikoroha kumenya ko adakarabye, ariko ntawakwirengagiza ko hari henshi amasoko asa n’aremera ku gasozi aho bigoye kugenzura abinjira n’uko bubahiriza ingamba ziriho.

Icyorezo cya Coronavirus, kibasiye isi, kigeze ku mugabane wa Afurika nta gihugu na kimwe kitarageramo. Nubwo Afurika ihagaze neza ugereranije n’Uburayi na Amerika, n’ubwo u Rwanda rwafashe ingamba ndetse zitanga umusaruro ugaragara rukaba runashimwa n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima-OMS, rukikijwe n’ibihugu bikiri inyuma mu ngamba ndetse bimwe bidashaka kwemera ko iki cyorezo bakirwaje. Byagiye kandi bigaragara hirya no hino ko aho ibihugu byiraye bikadohoka ku ngamba, iki cyorezo cyagiye kigarukana ubukana buruta ubwo kinjiranye, kigarika benshi.

Ni byiza ko horoshywa ingamba kugira ngo hagire imirimo n’ibikorwa bikomeza, ariko hitabwe ku bigaragara ko byihutirwa hubahirizwa ingamba z’ubwirinzi. Gusa na none nta mpamvu yatuma wihutira kurekura ibyashyira ubuzima bwa benshi mu kaga kandi waraburinze igihe kirekire, ukananirwa kwihanganira igihe gito cyo kunoza ibitaranoga cyane mu gihe hakigaragara ahakiri intege nke n’imyumvire ya benshi ikiri hasi.

Buri wese anyotewe no kugenda, ariko si benshi babona ingaruka zo kurekura urujya n’uruza mu gihe Coronavirus yo itaragabanyirizwa umuvuduko cyangwa se ngo habe hizewe ko hari umuti cyangwa urukingo rwayo. Icyo buri wese akwiye kumenya no kwitaho ni uko, umuti cyangwa urukingo ruri mu biganza bya buri wese mu kwirinda no kurinda mugenzi we, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we kuri iki cyorezo.

Twugarire turugarijwe, si icyorezo cya Leta cyangwa inzego runaka mu kukirwanya, ahubwo umusanzu wa buri wese urakenewe. Imbaraga Leta ishyira mu guhangana n’iki cyorezo, ntabwo zikwiye kwangizwa no kwihangana guke kw’abantu ngo bitume n’ibyakozwe kimwe  n’ibikomeza gukorwa byigabizwa na Coronavirus.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Covid-19/Isesengura: U Rwanda rwaba rwishingikirije iki rurekuye urujya n’uruza rw’ingendo?

  1. nezagvene@gmail.com June 11, 2020 at 8:38 am

    Murakoze cyane!

Comments are closed.