USA irugarijwe: Imijyi irenga 70 irabarizwamo imyigaragambyo kubera urupfu rwa George Floyd

Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) zikomeje kujya mu bibazo by’imyigaragambyo idashira nyuma y’urupfu rwa George Floyd, umwirabura wishwe n’umupolisi w’umuzungu. Kuri uyu wa 01 Kamena 2020, imyigaragambyo yakamejeje mu mijyi irenga 70 harimo n’iyabereye mu mujyi mukuru wa Washington D.C, imbere y’inzu ikoreramo umukuru w’igihugu-White House.

Nyuma y’uko imyigaragambyo ikomeje gukaza umurego, abagenzacyaha barimo barashakisha kumenya niba haba hari imitwe y’abahezanguni cyangwa amahanga bari inyuma y’imyivumbagatanyo imaze iminsi iyogoza Leta zunze ubumwe z’Amerika.

George Floyd yapfuye ari mu mapingu y’abapolisi b’abazungu kuwa mbere w’icyumweru gishize, taliki ya 25 Gicurasi 2020 i Minneapolis, umujyi wa mbere munini wa Leta ya Minnesota, ho mu majyaruguru y’uburengerazuba bwo hagati muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Imyigaragambyo yahise ihatangira mu ituze, abaturage bamagana urugomo n’ubugome rw’abapolisi b’abazungu ku nzirakarengane.

Imyigaragambyo yahise ikwira igihugu cyose, ariko vuba vuba iza kuvamo ibyo kurasa, gusahura, gutwika, kumenagura ibya rubanda n’ibya Leta, birimo inyubako n’imodoka za polisi. Umubare w’abantu bamaze kubigwamo nturameyekana neza. Ariko polisi ivuga babiri mu mujyi wa Indianapolis, umurwa mukuru wa leta ya Indiana, umwe mu mujyi wa Detroit muri leta ya Michigan, n’undi umwe mu mujyi wa Louisville, muri leta ya Kentucky.

Uyu munsi, imijyi irenga 70 ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, harimo n’umurwa mukuru Washington D.C. ku marembo ya Maison Blanche/White house, imeze nk’iri mu ntambara. Imyinshi muri yo yashyizeho amasaha y’umukwabu mu gihe cy’amajoro. Leta byibura 15 zitabaje abasilikali bazo bitwa National Guard kugirango bakubite ingabo mu bitugu polisi. Abantu barenga ibihumbi bine na 400 bamaze gutabwa muri yombi mu gihugu cyose.

Perezida Donald Trump, minisitiri we w’ubutabera, William Barr, n’abashakashatsi batandukanye bavuga ko imyigaragambyo y’ituze yinjiriwe n’abahezanguni b’Abazungu bashaka ko igihugu kiba umuyonga. Baratunga agatoki cyane cyane umutwe witwa Antifa witwara gisilikali.

Antifa yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga Telegram, ibwiriza abayoboke bayo kwibasira abasilikali ba leta zitandukanye, National Guards, no kwiba intwaro zabo n’ibindi bikoresho byabo. Minisitiri Barr avuga ko FBI, ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha, igomba gukoresha amategeko arwanya iterabwoba. Naho Perezida Trump avuga ko ashobora gushyira Antifa ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Uretse Antifa, Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru rivuga ko abagenzacyaha banakurikirana indi mitwe yitwara gisilikali itandukanye, nk’uwitwa Boogaloo, ushaka guhembera intambara hagati y’amoko n’isubiranamo ry’abenegihugu, “Three Percenters” na “Proud Boys.” Izi ni ingero zimwe, ariko si yo mitwe y’imbere mu gihugu abagenzacyaha bitayeho yonyine gusa.

Abagenzacyaha barakora anketi kandi no ku ikoranabuhanga kugirango barebe niba nta gihugu, cyangwa indi mitwe, by’amahanga byaba biri inyuma y’iyi myivumbagatanyo, idafite aho ihuriye n’imyigaragambyo y’ituze.

Ikigo ntaramakuru AP cyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika kivuga ko bamaze gutahura “konti” zirenga 200 zafunguwe ku buryo budasobanutse muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga. Zitambutsa ubutumwa bwa rutwitsi gusa. Naho Guverineri wa leta ya Minnesota, Tim Walz, avuga ko mudasobwa zose za guverinoma ye yose zibasiwe n’igitero gikaze cyane muri iyi minsi.

Kuri Profeseri James Ludes, mwalimu muri kaminuza Salve Regina yo muri leta Rhode Island, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika avuga ati, “bene iki gihe ni cyiza ku banzi b’Amerika. Barahera ku bibazo bisanzwe mu gihugu, bagatanga amakuru atari yo kugirango benyegeze urwango hagati y’amoko n’imyumvire ya politiki itandukanye.”

Uyu munsi, nyuma y’iminsi itandatu ikurikiranye, Leta zunze ubumwe z’Amerika itangiye icyumweru cya kabiri cy’imyivumbagatanyo, rubanda batitaye ku cyorezo cya virusi ya Corona imaze kwica abantu hafi ibihumbi 106 mu gihugu cyose.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →