Coronavirus: Kuba icyorezo kigikururuka ni uko hakiri icyuho-Min. Shyaka Anastase

Prof. Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko nubwo hari abanyarwanda benshi bubahiriza amabwiriza yashyizweho mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ariko kandi ngo haracyari abanyuranya nayo. Kuba iki cyorezo kikigaragara ngo ni uko hakiri icyuho giterwa nabo bake banyuranya n’aya mabwiriza, ari nabo bateza ibibazo. Badahindutse ng bashobora kwangiza n’ibyiza byinshi bikorwa na benshi. 

Avuga kuri Serivise zimwe na zimwe zafunguwe n’inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 02 Kamena 2020, akanazihuza n’uko abanyarwanda bahagaze mu bijyanye no kwirinda iki cyorezo, Minisitiri shyaka yavuze ko hakiri bamwe bakinyuranya n’ingamba zashyizweho, aba bakaba  bakomeje guha icyuho iki cyorezo. Bakaba kandi bashobora no guteza akaga igihugu cyose.

Ati“ Abanyarwanda bamwe muri twe ntabwo ari bose, nta nubwo ari nabo benshi ariko barahari, bakigaragaraho kutubahiriza amabwiriza ari nayo mpamvu iki cyorezo kitari cyacika kuko twese turamutse tubyubahirije, tukabikora uko bigomba gukorwa, tukirinda uko tugomba kwirinda, mu by’ukuri twakiranuka nacyo vuba”.

Akomeza ati “ Kuba tugikomeje gukururuka ni uko nyine hari icyuho mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza cyangwa ry’ingamba zidufasha kukirinda, ibyo rero bikaba ari nabyo dusaba ko byanahinduka kuko iki cyorezo kirica, ni kibi, uburyo cyandura ntabwo kigenda umuntu akireba n’amaso, turasaba ko n’abo bake batubahiriza amabwiriza bahinduka, bakwikebura”.

Minisitiri Shyaka, mu kiganiro kuri RBA yavuze ko nubwo abantu 95% bakubahiriza aya mabwiriza ariko hakaboneka 5% cyangwa 3% gusa batayubahiriza, na byabindi byakozwe neza na benshi bishobora kuba impfabusa. Ko abo batatu bashobora kuba imbogamizi ku buzima bwabo bwite n’imiryango yabo, ariko kandi ngo bashobora no gukomeza gukongeza 97% ku ijana bari bazima.

Avuga ko kubahiriza aya mabwiriza ari ukwirinda, ukurinda ubuzima bw’abantu n’umutekano w’igihugu muri rusange kuko ngo Igihugu kigizwe n’abantu, ko rero abantu barwaye umutekano wabo uba uhungabanye bityo bikaba ikibazo ku gihugu.

Mu Rwanda, kugera kuri uyu wa 02 Kamena 2020 harabarwa abantu 384 bamaze kubonwamo iki cyorezo kuva hatangazwa umuntu wa mbere. Hari kandi 269 bamaze gukira, mu gihe abakitabwaho kwa muganga ari abantu 113 naho abamaze gutangazwa ko bahitanwe nacyo ni abantu 2.

Mu byemezo by’inama y’Abaminisitiri idasanzwe yaraye iteranye kuri uyu wa 02 Kamena 2020, Ingendo ziva mu ntara ujya mu yindi zakomorewe, uva mu mujyi wa Kigali ujya mu ntara nazo zakomorewe, Moto zemerewe gutwara abagenzi, ariko byose bigakorwa hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda, uvanyemo Akarere ka Rusizi na Rubavu ibi byemezo bitareba.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →