• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/07/25
Umunyamakuru muzima ni uriho si uwapfuye-Me Jean Paul Ibambe
19/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: URUGAGA RW’ABAYOBOZI ku Mudugudu rwabaye igisubizo ku mibereho myiza y’Umuturage
19/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
19/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira

Agathon Rwasa watsinzwe amatora mu Burundi agiye kwitabaza urukiko rukuru rwa EAC

Umwanditsi
June 5, 2020

Umukuru w’ishyaka CNL ritavuga rumwe n’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, yatangaje kuri uyu wa 05 Kamena 2020 ko nyuma y’uko ikirego cye giteshejwe agaciro n’urukiko rurinda iremezo ry’itegeko Nshinga mu Burundi, agiye kwiyambaza urukiko rukuru rw’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

Agathon, atangaje ibi nyuma yaho Urukiko rurinda iremezo ry’itegeko Nshinga mu Burundi rwemeje ko Evariste Ndayishimiye, umukandida w’ishyaka CNDD-FDD, ari we watsinze amatora y’umukuru w’Igihugu yabaye kuwa 20 Gicurasi 2020.

Agathon Rwasa mu kiganiro yagiranye na Frederic Nkundikije, umunyamakuru w’ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, yongeye gushimangira ko yibwe amajwi kandi abifitiye ibihamya.

Agathon, avuga ko uru rukiko rurinda iremezo ry’itegeko Nshinga rutitaye ku birego yarushyikirije, ko ahubwo rwakoze mu buryo bwo gushimisha abaruhaye akazi. Avuga ko rutanabashije kwerekana uburyo ibirego rwashyikirijwe bidafite ishingiro, ko ahubwo ari urukiko rukorera kubwoba, ko bityo rero ibyatangajwe narwo atabyakiriye neza.

Agathon Rwasa, mu bihe by’amatora yari yatangaje ko ariwe watsinze amatora, ko ndetse nihatangazwa undi utariwe, byaba bikozwe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe amatora-CENI azitabaza urukiko rurinda iremezo ry’itegeko nshinga kandi niko byagenze. Yavuze ko uru rukiko narwo nirutabasha kumuha igisubizo kimunyuze azakomeza mu rukiko rw’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba-EAC, ibi nibyo yahamirije ijwi rya Amerika ko uyu mugambi akiwufite.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5835 Posts

Politiki

4086 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1000 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga