• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
02/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
02/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
02/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Abantu 81 bahitanwe n’ibitero byagabwe n’intagondwa muri Nigeriya

Umwanditsi
June 11, 2020

Abantu 81 nibo kuri uyu wa 10 Kamena 2020, bamenyekanye ko bahitanwe n’igitero bivugwa ko cyagabwe n’abarwanyi bo mu mutwe w’intagondwa zishamikiye ku mutwe w’iterabwoba wa Kisilamu-Boko Haram. Ni igitero cyagabwe mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nijeriya.

Guverineri wa leta ya Borno, Babagana Zulum Umara, yavuze ko aba barwanyi bo mu mutwe ufatwa nk’uwiterabwoba-Boko Haram bagabye ibitero mu giturage cya Faduma Koloram ho muri leta ya Borno bakarasa abaturage, bakica 81 mu gihe hari abandi benshi bakomeretse ndetse n’inzu nyinshi zigatwikwa.

Guverineri Zulum nkuko Anadolu Agency dukesha iyi nkuru ibitangaza, asaba ingabo z’iki gihugu gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije guhashya aba barwanyi n’ibitero byabo bagaba bigahitana abaturage.

Guhera mu mwaka wa 2009, ibitero by’abarwanyi bo mutwe w’intagondwa za Boko haram bimaze guhitana abantu basaga ibihumbi 20, mu gihe ibihumbi by’Abanyagihugu ba Nigeria bahunze ingo zabo.

Uyu mutwe kandi kuva muri 2015 wakomeje kwagura ibitero byawo, biva mu gihugu imbere bigera no mu bihugu by’ibituranyi nka Cameroun, Niger ndetse na Tchad, ahabaruwe abantu basaga ibihumbi bibiri bishwe. Uyu mutwe wa Boko Haram ni uw’Abanyanijeriya ukaba warashinzwe mu mwaka w’2002.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga