Bugesera: Abasirikare babiri b’u Rwanda bakekwaho guhohotera abaturage batawe muri yombi

Igisirikare cy’u Rwanda kuri uyu wa 12 Kamena 2020 cyatangaje kibinyujije ku rubuga rwacyo ko guhera kuwa Gatatu tariki 10 Kamena 2020 cyataye muri yombi abasirikare bacyo babiri gikurikiranyeho guhohotera abaturage mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Nyamata, Umurenge wa Nyamata ho mu karere ka Bugesera. Hari umuturage wakubiswe kugera inzara zivuyemo.

Muri iri tangazo, Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko ubutabera buzatangwa ku mugaragaro aho abakekwaho ibyaha babikoreye. Kivuga kandi ko cyamagana ibikorwa binyuranije n’amategeko y’Igihugu, amahame ngengamyitwarire ndetse n’indangagaciro biranga Ingabo z’u Rwanda.

Bamwe mu baturage bo muri kariya kagari aba basirikare bakekwaho gukorera ibyaha, babwiye Radio na tv1 ko bahohotewe n’aba basirikare bakabakubita kugeza n’ubwo hari n’uwavuyemo inzara kubera inkoni yakubiswe.

Abaturage bavuze kandi ko ibikorwa byo guhohoterwa muri kariya gace atari ku nshuro ya mbere babikorewe n’aba basirikare b’u Rwanda ngo kuko hari n’ibindi bihe bagiye babikora akenshi igihe ngo babaga bagiye gushaka indaya nkuko n’ubundi kuri iyi nshuro ariyo bari bagiye kureba ariko ngo bakaza kuyobera mu rugo rw’umuturage bikarangira anakubiswe kugeza inzara zivuyemo.

Ibikorwa byo guhohotera abaturage si ubwambere bivuzwe ku ngabo z’u Rwanda kuko mu kwezi kwa Werurwe hari abafashwe bashinjwa ibikorwa bitandukanye byo guhohotera abaturage birimo no gusambanya abagore mu Kagari ka Kangondo I, Umurenge wa Remera ho mu karere ka Gasabo ahazwi nko muri Bannyahe. Muri batanu bafashwe icyo gihe, batatu bararekuwe kuko ibyo bashinjwaga ubutabera bwabibahanaguyeho mu gihe abandi babiri bakigundagurana n’ubutabera.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →