Gen. Ndayishimiye Evariste yasabye abarundi kudakurikiza amarira Petero Nkurunziza

Umukuru w’Igihugu cy’Uburundi uherutse gutorwa, ariwe Gen. Evariste Ndayishimiye, uherutse no kwemezwa kuri uyu wa 12 Kamena 2020 n’urukiko rurinda iremezo ry’itegeko Nshinga mu Burundi ko agomba kurahira byihuse, yagaragaye mu ruhame kuri uyu wa 13 Kamena 2020 nyuma hafi y’icyumweru Perezida Petero Nkurunziza yitabye Imana. Yasinye mu gitabo cy’Iteka cyo gusezera nyakwigendera, avuga ko ibyabaye ari umugambi kw’Imana, asaba abarundi kutamukurikiza amarira n’amagambo mabi.

Ubwo yasinyaga mu gitabo cy’Iteka asezera Nyakwigendera Petero Nkurunziza, yari kumwe n’umugore we Angeline Ndayubaha n’abandi bakozi bakuru bo mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi muri iki Gihugu. Ni nyuma hafi y’icyumweru atagaragara mu ruhame kuva aho uwari Perezida w’u Burundi yitabiye Imana kuwa 08 Kamena 2020.

Gen. Ndayishimiye, yihanganishije Abarundi, abasaba ko hatagira ukurikiza Nyakwigendera amarira cyangwa se amagambo mabi. Yafataga Petero Nkurunziza nk’Umubyeyi. Avuga ko ibyabaye ari Umugambi w’Imana yonyine, ko kandi adasize abarundi nk’impfubyi.

Mu gushyikiriza ijambo abarundi, mu mafoto yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga byagaragaraga ko ababaye ndetse no mu mvugo bikumvikana ko afite ikiniga cy’umubabaro atewe n’uwo yahoraga hafi ndetse umusize ku butegetsi.

Yavuze ko uwabonye ahahise h’u Burundi ibi byabaye atabasha kubyumva. Yagize kandi ati” Njyewe ndashobora kwemeza ko byose ibyabaye ni ubugombe bw’Imana/Ubushake, yarabiteguye yonyine iravuga iti urugendo ruraheze”. Akomeza avuga ko mu gutegura uru rugendo yasigiye abarundi abayobozi bashya.

Yagize kandi ati“ Ntihagire umuntu umukurikiza amarira, ntihagire umuntu amukurikiza amajambo mabi”. Aya magambo yo gusaba abarundi kudakurikiza Nyakwigendera amarira, yanavuzwe na Denise Bucumi Nkurunziza, umugore wa nyakwigendera kuri uyu wa gatanu tariki 12 Kamena 2020, aho nawe yasabye ko adakeneye abakurikiza amarira umugabo we watabarutse. Ahamya ko yahamagawe n’Inama ngo kuko yari inafite ububasha bwo kumwongerera iminsi yo kubaho no gutuma ibyabaye bitaba.

Gen. Evariste Ndayishimiye, nkuko ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ryabitangaje, yasabye abarundi kwirinda icyo aricyo cyose cyatuma basubiranamo, abasaba kandi kutihorera ngo ikibi cyishyurwe ikindi. Yabibukije ko mu bihe nk’ibi ariho Shitani yigaragaza, ko kandi ikorera mu bantu. Buri wese yamusabye gusenga no kwirinda ikibi cyose.

Photo/UBM News

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →