Mu gihugu cya Libiya habonetse ibyobo byahambwemo abantu benshi

Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU), Antonio Guterres, yavuze ko yatunguwe cyane ndetse akababazwa n’uko muri Libya mu mujyi wa Tarhouna hagaragaye ibyobo bishyinguyemo abantu benshi.

Umujyi wa Tarhouna byagaragayemo, uri mu birometero 65 uvuye mu murwa mukuru Tripoli. Ibirindiro by’ingabo za Jenerali Khalifa Haftar ni ho byabaga ariko uherutse kwigarurirwa n’ingabo za Leta.

Stephane Dujarric, umuvugizi wa Antonio Guterrez, yavuze ko umukuru w’Umuryango w’Abibumbye yasabye ko habaho iperereza ryimbitse kandi rigakorwa mu mucyo kugira ngo ababigizemo uruhare bahanwe.

Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ritangaza ko Umuryango w’abibumbye wemeye kuzatanga imfashanyo yo gushakisha no kumenya abashyinguye muri ibyo byobo, uko bapfuye no kubashyikiriza imiryango yabo.

Philippe Nassif, uyobora umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International mu karere k’uburasirazuba bwo hagati n’Afurika y’amajyaruguru, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika ko ashaka ko umuryango ayoboye cyangwa Umuryango w’Abibumbye bijya aho ibyo byobo biri, gukusanya ibimenyetso by’ibyaha by’intambara n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu kugira ngo amaherezo ubutabera buzatangwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →