• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Umuti wifashishwaga by’amaburakindi mu kuvura Covid-19 muri Amerika wahagaritswe

Umwanditsi
June 16, 2020

Ikigo cy’Amerika kigenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa (FDA), kuri uyu wa 15 Kamena 2020 cyahagaritse uruhushya rw’umuti wa hydroxychloroquine usanzwe uvura malaria ariko ukaba wifashishwaga by’amaburakindi ku barwayi ba coronavirus. Uyu muti wavuzwe imyato na Perezida Trump, yemeza ko yawunyoye ukamugirira akamaro, ko kandi akiriho.

Ikigo FDA, cyatangaje ko gihamya nshya yavuye ku magerageza y’uwo muti ku barwayi isobanuye ko bitaba bikirimo gushyira mu gaciro kwibwira ko uwo muti ushobora kurwanya virusi.

Nyuma yaho, Perezida Donald Trump w’Amerika yashyigikiye uko yamamaje ikoreshwa rya hydroxychloroquine nk’umuti wa Covid-19, indwara y’ubuhumekero iterwa n’ubu bwoko bushya bwa coronavirus.

Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2020, ikigo FDA cyatanze uruhushya rwo kwifashisha uwo muti by’amaburakindi ku barwayi bamwe ba coronavirus barembye.

Ariko ku munsi w’ejo ku wa mbere, icyo kigo cyatangaje ko ubushakashatsi bwakorewe ku barwayi bwagaragaje ko hydroxychloroquine nta musaruro itanga mu kuvura iyo virusi.

Ikigo FDA cyongeyeho ko uwo muti wananiwe kurinda ubwandu abagize aho bahurira n’iyo virusi. Cyavuze ko hydroxychloroquine “itarokora ubuzima“.

Asubiza kuri icyo cyemezo cy’ikigo FDA, Perezida Trump yavuze ko uwo muti yari yarawufashe mu buryo bwo kwirinda kandi ko nta ngaruka wamugizeho.

Yabwiye abanyamakuru ati: “Narawufashe kandi numvise ntacyo bintwaye kuba narawufashe“.

Yongeyeho ati:”Ntabwo nawuvuga nabi, nawufashe mu gihe cy’ibyumweru bibiri, kandi ndacyariho, turacyariho”. Perezida Trump w’imyaka 74 y’amavuko, yavuze ko abantu benshi bamubwiye ko uwo muti warokoye ubuzima bwabo.

OMS yongeye kuwugerageza

Mu kwezi gushize kwa gatanu, BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko Perezida Trump yahishuye ko yari arimo gufata uwo muti nyuma y’aho bamwe mu bakozi bo mu biro bye bya White House basanze baranduye coronavirus.

Ayo magambo icyo gihe yatumye ku mbuga nkoranyambaga habaho guhwihwisa kwinshi kuri hydroxychloroquine.

Byanateje kutavuga rumwe mu bahanga mu bumenyi bwa siyansi ku nyungu zava mu kuwufata ndetse n’ingaruka wateza, ndetse n’undi muti wo mu bwoko bumwe nawo wa chloroquine.

Amagerageza yawo ku barwayi mu bice bitandukanye by’isi yari yakomwe mu nkokora n’ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru The Lancet cy’ubushakashatsi mu buvuzi, bwavuze ko wongereye umubare w’impfu ndetse ugateza ibibazo by’umutima ku barwayi bamwe.

Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byatumye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) n’abandi bahita bahagarika amagerageza yawo ku barwayi kubera impungenge ku bibazo wateza ku buzima.

Ariko, ikinyamakuru The Lancet nyuma cyaje kuburizamo ubwo bushakashatsi kimaze kubona ko hari amakosa akomeye yabubayemo, nuko OMS yongera gusubukura amagerageza y’uwo muti.

Kugeza ubu ku isi umubare w’abemejwe ko banduye coronavirus bamaze kurenga miliyoni 8.

Amerika ni yo ya mbere ku rutonde aho ifite benshi barenga 2,114,000, mu gihe abo imaze kwica muri icyo gihugu barenga 116,000 naho abarenga 576,000 bamaze kuyikira, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins ibigaragaza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga