Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha-CPI ruvuga ko rudatinya iterabwoba rya Amerika

Umucamanza mukuru w’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha-CPI, avuga ko nta kimutera ubwoba, nyuma y’aho Perezida w’Amerika Donald Trump ategekeye ko hajyaho ibihano kuri uru rukiko rushaka guperereza ku byaha byo mu ntambara byaba byarakozwe n’abasirikare ba Amerika muri Afghanistani.

Fatou Bensouda, yabwiye Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ko atazacika intege kucyo uru rukiko rwiyemeje cyo gucira imanza abakoze ibyaha byo mu ntambara.

Perezida Donald Trump ku munsi wa kane tariki 11 Kamena 2020, yategetse ibihano by’ubutunzi/ubukungu no guhagarika ingendo muri Amerika ku bakozi b’uru rukiko-CPI n’imiryango yabo. Minisitiri w’Ubutabera wa Amerika, William Barr, yatangaje kandi ko Minisiteri ayoboye ifite ibyemeza ko uru rukiko rwaranzwe na ruswa.

Minisitiri ushinzwe Ubutwererane n’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Mike Pompeo, nawe yavuze ko Amerika itari muri uru rukiko, yongera anateguza/abwira ibihugu byo ku mugabane w’I Bulayi by’inshuti, bihuriye mu muryango wo kurwanyiriza hamwe umwanzi wa OTANI, Abibwira ko nabyo bishobora gukurikiranwa n’uru rukiko ku byaha byo mu ntambara bakoze muri Afghanistani.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →