Gatsibo: Umugabo yafatanwe inyama z’inyamaswa yiciye mu muhigo utemewe

Kuri uyu wa 17 Kamena 2020 nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Rwimbogo yafashe uwitwa Kanyeshyamba Francois w’imyaka 43. Uyu yafatiwe mu kagari ka Rwikiniro mu Mudugudu wa Rukomo. Yafashwe amaze kubaga inyamanswa yo mu bwoko bw’impongo yari yishe mu ishyamba rya Gabiro.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko abaturage batanze amakuru ko Kanyeshyamba ajya mu ishyamba rya Gabiro akica inyamanswa. Polisi yateguye igikorwa cyo kumufata nibwo kuri uyu wa Gatatu yafatiwe mu cyuho ari mu baturage arimo kugurisha inyama z’impongo.

CIP Twizeyimana yagize ati“Abaturage bamaze kubitubwira dushakisha uriya muturage, twagiye aho atuye tumusangana inyama z’impongo arimo kuzigurisha, yari afite uruhu rw’iyo nyamanswa ndetse n’imbwa yifashisha ahiga”.

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko Kanyeshyamba amaze gufatwa yemeye ko iyo nyamanswa ariwe wayishe kandi atari ubwa mbere abikoze ko ahubwo asanzwe ajya muri ririya shyamba guhiga yo.

Umuvugizi wa Polisi, yongeye kwibutsa abaturage ko nta muntu wemerewe kujya guhiga inyamanswa. Yabagaragarije ko ari icyaha gihanwa n’amategeko, yasabye abaturage kujya batanga amakuru ndetse bakirinda kurya ziriya nyamanswa.

Ati“ Abaturage tubakangurira kujya batanga amakuru nk’uko babigenje kugira ngo Kanyeshyamba afatwe. Tubasobanurira ko ziriya nyama barya zishobora kubatera uburwayi kuko ziba zitapimwe kandi zishobora kuba zifite uburwayi”.

Kanyeshyamba, nkuko urubuga rwa Polisi rubitangaza yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rwimbogo kugira ngo akorerwe idosiye.

Itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije ingingo ya 58 ivuga ko Umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →