• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/07/25
Umunyamakuru muzima ni uriho si uwapfuye-Me Jean Paul Ibambe
19/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: URUGAGA RW’ABAYOBOZI ku Mudugudu rwabaye igisubizo ku mibereho myiza y’Umuturage
19/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
19/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira

Umuryango w’Abibumbye-ONU/UN urasaba iperereza ryigenga ku rupfu rwa George Floyd

Umwanditsi
June 18, 2020

Iyicwa ry’umwirabura w’umunyamerika, George Floyd wishwe n’abapolisi b’abazungu ryagarutsweho mu nama y’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu. Aka kanama mu nama yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kamena 2020 I Geneve ho mu Busuwisi, kasabye ko hakorwa iperereza ryigenga ku iyicwa rya Floyd.

George Floyd, ni umunyamerika w’umwirabura uheruka kwicwa n’abapolisi b’abanyamerika. Urupfu rwe rwateje imyigaragambyo ikaze mu bice bitandukanye by’Isi by’umwihariko muri Amerika ariko kandi runashyira igitutu kuri Perezida Donald Trump uherutse gusinya iteka rivugurura Igipolisi cya Amerika.

George Floyd.

Umuvandimwe wa George Floyd yari yatumiwe muri iyo nama. Yayitabiriye ari mu mujyi wa Houston ho muri Leta zunze Ubumwe za Amerika hakoreshejwe ikoranabuhanga mu itumanaho ku buryo bwa Videwo. Yasabye aka kanama gufasha kugira ngo ubutabera butangwe ku muvandimwe we no ku birabura bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri rusange.

Mbere y’uko iyi nama itangira, ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ritangaza ko ambasaderi wa Amerika mu muryango w’Abibumbye-ONU i Geneve, Andrew Bremberg, yavuze ko Amerika yiyemeje guhagurukira ikibazo cy’amacakubiri y’uruhu / ivangura rishingiye ku ruhu, hamwe n’akarengane kayakomokako.

Umupolisi w’Umuzungu ashinze ivi ku gikanu cya George Floyd, ari naho aherukira ubuzima.

Abapolisi bashinjwa kwica George Floyd barirukanwe mugipolisi, barimo no gukurikiranwa n’ubutabera.

Abapolisi bashinjwa urupfu rwa Floyd. Uhereye ibumoso: Derek Chauvin, Tou Thao, J. Alexander Kueng, Thomas Lane.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5835 Posts

Politiki

4086 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1000 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga