Ushobora kuzuza ibisabwa ngo urusengero rwawe ruve mu kato ariko ntugakurwemo-Min Ngamije

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Ngamije Daniel, avuga ko nubwo mu minsi 15 insengero n’amadini bishobora gukomorerwa nkuko byanzuwe n’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa 16 Kamena 2020, ariko ngo bikazaterwa n’ibizaba bivuye mu isesengura ku cyorezo cya Covd-19, avuga ko binashoboka ko hari ahatazafungurwa bitewe n’impamvu zirimo izakururwa n’iki cyorezo.

Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa 16 Kamena 2020 ikayoborwa na Perezida Kagame, yemeje ko mu minsi 15 uhereye igihe iyi myanzuro yatangarijwe, hashobora kubaho ikomorerwa ry’insengero n’amadini, abayoboke bayo bakongera guterana. Ibi ngo hari aho bishobora gukomwa mu nkokora n’ibibazo byakururwa n’iki cyorezo cya Covid-19.

Minisitiri Ngamije, avuga ko mu minsi ishize hari ibiganiro byagiye bihuza Minisiteri y’Ubuzima, iy’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ikigo cy’Igihugu cy’imiyoborere-RGB ndetse n’abahagarariye amatorero n’amadini atandukanye kubyo basabwa kuzuza mu gihe bitegura gukomorerwa kongera kwinjira mu nsengero bo n’abayoboke babo.

Nubwo inama y’Abaminisitiri yanzuye ko mu minsi 15 hashobora kubaho gukomorerwa, ibi ngo hari aho bitazashoboka nkuko Minisitiri Ngamije yabitangarije RBA, ati “ Hazabaho amatsinda asanzwe asura insengero areba niba ibisabwa byose babyujuje, kubazaba babyujuje bakaba bakomorerwa, ariko na none hakurikijwe icyo isesengura Minisiteri y’Ubuzima izaba yakoze kubijyanye n’uko icyorezo cyacu kizaba gihagaze muri iyo minsi”.

Akomeza ati“ Kuko niba ibintu bitameze neza kubijyanye n’iki cyorezo nkuko bimeze mu karere ka Rusizi, aho byaba bimeze gutyo, ntabwo aho hantu nubwo baba bamaze kuzuza ibyangombwa byose bijyanye no kwitegura; Kandagira ukarabe, imiti isukura intoki yabugenewe, n’ibindi byose dusaba, kugaragaza uko bazicara mu nsengero harimo intera hagati y’abakirisitu baje gusenga cyangwa se n’abatari abakirisitu ariko basenga muyandi madini nk’Abayisilamu tuvuge, ibyo byose nubwo baba babyujije ariko muri ako karere hari ikibazo cy’icyorezo ntabwo isesengura rizatuma bafungura”.

Mu Rwanda, kuva ku muntu wa mbere wagaragawemo iki cyorezo cya Covid-19 ubwo hari tariki 14 Werurwe 2020, kugeza kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kamena 2020 habarurwa abantu 639 banduye iki cyorezo, hakaba kandi abantu 2 cyahitanye. Umugabane wa Afurika, kugera kuri uyu wa Gatatu habarurwaga abantu 260,073 mu gihe cyahitanye 7,036 nkuko bitangazwa n’ikigo nyafurika kirwanya indwara.

Uyu mubumbe witwa Isi dutuye, abamaze kwandura iki cyorezo bari muri Miliyoni umunani n’ibihumbi magana ane, mu gihe abo kimaze guhitana babarirwa mu bihumbi magana ane mirongo itanu na kimwe naho abatangajwe ko bagikize bakabarirwa muri Miliyoni enye n’ibihumbi magana ane kuva cyakwaduka ku Isi gihereye mu Bushinwa mu mpera z’umwaka wa 2019.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →