Igihugu cya Kenya cyatorewe kwinjira mu kanama ka ONU/UN gashinzwe Amahoro n’Umutekano

Nyuma y’igice cya kabiri cy’amatora yari ahanganishije Igihugu cya Kenya na Djibouti ku guhatanira kwinjira mu kanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano, byarangiye kuri uyu wa 18 Kanama 2020 Kenya ariyo itsinze iki gice bityo yinjira muri aka kanama mu gihe kizamara umwaka umwe.

Igihugu cya Kenya cyatowe kuri uyu wa kane Tariki 18 Kamena 2020 kujya mu kanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano mu mwaka wa 2021 kugera muri 2022 ( ni igihe cy’umwaka umwe). Iyi ntebe ya Afurika Kenya yariko irayirwanira n’igihugu cya Djibouti.

Kenya igiye gusimbura kuri uyu mwanya Igihugu cya Afrika y’Epfo cyari muri uyu mwanya. Kenya kandi yari ishyigikiwe n’umuryango w’ubumwe bwa Afurika, mu gihe Djibouti yateye hejuru ivuga ko ari yo yari itahiwe kujya muri aka kanama hakurikijwe uburyo ibihugu bibisikana.

Ku munsi wa gatatu tariki 17 Kamena 2020, ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ritangaza ko ako kanama katoye ibindi bihugu bine bishyashya byinjira muri ako kanama mu mwaka wa 2021 na 2022. Ibyo bihugu ni Ubuhindi, Mexique, Norvege na Irelande.

Inama ya ONU ishinzwe umutekano igizwe n’ibihugu 15, 10 muri byo ntabwo bihoraho naho bitanu birakomeye ndetse ntabwo bikorwaho, nta bibisimbura bindi kandi bifite igitinyiro. Ibyo bihugu ni; Ubwongereza, Ubushinwa, Ubufaransa, Uburusiya hamwe na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →