Ibinyamakuru 4 by’Ubushinwa bikorera ku butaka bwa Amerika biri mu mazi abira

Abategetsi ba Leta zunze Ubumwe za Amerika, bakajije igenzura ku mikorere y’ibinyamakuru 4 by’Ubushinwa bikorera ku butaka bwayo. Bishinjwa gukora bishingiye ku murongo wa Politiki y’Ubushinwa no kuba mu nyungu zabwo. Ibi ngo bishobora no kuzambya umubano w’Ibihugu byombi utari usanzwe wifashe neza.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Minisitiri ushinzwe Imigenderanire y’Amerika n’ayandi mahanga Mike Pompeo, yavuze ko imikorere y’ibyo bitangazamakuru ishobora gutuma umwuka utari usanzwe umeze neza hagati y’ibihugu byombi uyoyoka.

Mike Pompeo mu ngamba asaba ko zifatirwa ibyo bitangazamakuru, harimo ugufatwa nk’ibihagarariye inyungu z’Ubushinwa ku butaka bw’Amerika. Bisabwa kandi guha Leta y’Amerika amazina y’abanyamakuru bose babikorera, bakerekana imitungo yabo aho iri n’uko ingana.

Icyemezo cya Amerika kuri Leta y’Ubushinwa kije gikurikira inama yo guhosha icyuka kibi hagati y’ibihugu byombi yabaye mucyumweru gishize ariko ikarangira ntakiyivuyemo gifatika. Iyo nama ikirangura, Mike Pompeo yise Ubushinwa igihugu kitagira uwo cyorohera.

Ababisesengurira hafi bavuze ko Ubushinwa bushobora kuririra kuri iyo ngingo, nabwo bukirukana abanyamakuru mpuzamahanga ubutegetsi bw’Ubushinwa bwakunze kuburabuza kubera amacukumbura yabo yimbitse.

Ku rundi ruhande kandi nkuko ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ribitangaza, hari abasanga Ubushinwa bushobora guhita bwihorera kuri Amerika nkuko bwabigize mu kwezi kwa kabiri, igihe Amerika yafatiraga ingamba ibitangazamakuru bitanu by’Ubushinwa, icyo gihe mu kwanga agasuzuguro, Ubushinwa nabwo bwahise bwirukana ku butaka bwabwo abanyamakuru bakorera ibinyamakuru byo muri Amerika.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →