• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
05/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
05/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
05/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

Ibinyamakuru 4 by’Ubushinwa bikorera ku butaka bwa Amerika biri mu mazi abira

Umwanditsi
June 23, 2020

Abategetsi ba Leta zunze Ubumwe za Amerika, bakajije igenzura ku mikorere y’ibinyamakuru 4 by’Ubushinwa bikorera ku butaka bwayo. Bishinjwa gukora bishingiye ku murongo wa Politiki y’Ubushinwa no kuba mu nyungu zabwo. Ibi ngo bishobora no kuzambya umubano w’Ibihugu byombi utari usanzwe wifashe neza.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Minisitiri ushinzwe Imigenderanire y’Amerika n’ayandi mahanga Mike Pompeo, yavuze ko imikorere y’ibyo bitangazamakuru ishobora gutuma umwuka utari usanzwe umeze neza hagati y’ibihugu byombi uyoyoka.

Mike Pompeo mu ngamba asaba ko zifatirwa ibyo bitangazamakuru, harimo ugufatwa nk’ibihagarariye inyungu z’Ubushinwa ku butaka bw’Amerika. Bisabwa kandi guha Leta y’Amerika amazina y’abanyamakuru bose babikorera, bakerekana imitungo yabo aho iri n’uko ingana.

Icyemezo cya Amerika kuri Leta y’Ubushinwa kije gikurikira inama yo guhosha icyuka kibi hagati y’ibihugu byombi yabaye mucyumweru gishize ariko ikarangira ntakiyivuyemo gifatika. Iyo nama ikirangura, Mike Pompeo yise Ubushinwa igihugu kitagira uwo cyorohera.

Ababisesengurira hafi bavuze ko Ubushinwa bushobora kuririra kuri iyo ngingo, nabwo bukirukana abanyamakuru mpuzamahanga ubutegetsi bw’Ubushinwa bwakunze kuburabuza kubera amacukumbura yabo yimbitse.

Ku rundi ruhande kandi nkuko ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ribitangaza, hari abasanga Ubushinwa bushobora guhita bwihorera kuri Amerika nkuko bwabigize mu kwezi kwa kabiri, igihe Amerika yafatiraga ingamba ibitangazamakuru bitanu by’Ubushinwa, icyo gihe mu kwanga agasuzuguro, Ubushinwa nabwo bwahise bwirukana ku butaka bwabwo abanyamakuru bakorera ibinyamakuru byo muri Amerika.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga