Kamonyi: Abaturiye umuhanda Ruyenzi-Gihara bahangayikishijwe no kutagira amazi

Amezi ashize arenga abiri abaturiye umuhanda Ruyenzi-Gihara urimo gukorwa ngo ushyirwemo kaburimbo batagira amazi. Intandaro ni iyangizwa ry’amatiyo yajyanaga amazi mu baturage. Abaturage bati “Bayobozi muduhe amazi”, abandi bati “ikibazo cyanyu turakizi”.

Kuva imashini n’abakora uyu muhanda batangira ibikorwa byabo, bagiye bangiza amatiyo ajyana amazi mu baturage ku buryo amezi ashize arenga abiri hari abatagira amazi, bakavuga ko iki ari ikibazo kibabangamiye kuko babona amazi bibagoye cyane.

Abaturiye uyu muhanda no mu nkengero zawo aho amazi yageraga, bavuga ko nubwo bishimiye ikorwa ry’uyu muhanda, ariko batanejejwe no kubaho nta mazi bafite. Bavuga ko mu gutanga isoko ry’umuhanda kugera n’ubwo imirimo itangira hagombaga gutekerezwa uburyo umuhanda uzakorwa abaturage batabuze amazi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, buvuga ko ikibazo cy’ibura ry’amazi mu baturiye uyu muhanda bukizi ndetse burimo kugishakira umuti ku buryo mu bihe bya vuba abaturage bongera kubona amazi.

Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko igisubizo kitari kure. Ati“ Ikibazo cy’amatiyo y’amazi turakizi, inyigo y’aho azimurirwa yarakozwe bigiye gukorwa vuba yimurwe”.

Meya Kayitesi abajijwe igihe bateganya kuba bahaye aba baturage amazi, yasubije ko bitoroshye kukimenya bitewe n’akazi kazaba karimo, ariko ko bemeranijwe ndetse basaba abahawe gukora iyi mirimo kwihutisha ibikorwa abaturage bakabona amazi.

Hari ibindi bibazo bitandukanye bikomeje gututumba mu ikorwa ry’uyu muhanda tugikurikirana birimo n’abavuga ko badahembwa n’ibindi tugishakira amakuru ahagije.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →