Imirambo y’abantu 180 yatahuwe mu byobo rusange muri Burkina Faso

Muri Burkina Faso, imirambo y’abantu 180 yatahuwe mu byobo rusange mu mujyi wa Djibo, mu majyaruguru y’igihugu. Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch uvuga ko bashobora kuba barishwe n’abasilikali ba Leta.

Mu cyegeranyo yashyize ahagaragara kuri uyu 08 Nyakanga 2020, Human Rights Watch ivuga ko, ikurikije iby’abaturage ba Djibo bayibwiye, abantu bishwe bose ni abagabo. Abenshi muri bo ni abo mu bwoko bubili: Fulani na Peul. Ni muri aya moko intagondwa zikura cyane cyane abarwanyi, nk’uko abaturage ba Djibo babisobanura.

Bavuga ko imirambo yagiye ijugunywa ku mihanda minini, munsi y’amateme, mu mirima, no ku gasozi. Abaturage ni bo bayitoraguye, bayishyira mu byobo rusange, bahawe uruhushya n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’ingabo z’igihugu.

Byabaye mu kwa gatatu n’ukwa kane uyu mwaka wa 2020. Bamwe mu batangabuhamya ba Human Rights Watch bemeza ko abishwe bose bari bafunze amaso n’ibitambaro. Amaboko yabo yari aboshye. Bafite ibikomere by’amasasu ku mutwe.

Basobanura ko aho biciwe hagenzurwa n’ingabo za leta, kandi ko byabaye ari mu ijoro, mu gihe cy’amasaha y’umukwabu abuza abantu gusohoka. Umwanzuro wa Human Rights Watch nkuko ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ribitangaza, ugira uti: “Ibimenyetso byose byerekana ko abasilikali ba leta bafite uruhare mu iyicwa ry’aba baturage 180.”

Irasaba guverinoma ya Burkina Faso gukora anketi zimbitse. Minisitiri w’ingabo za Burkina Faso, Cheriff Sy, yabwiye Human Rights Watch ko bagiye koko gukora anketi, ariko akanavuga ko abaturage bashobora kuba barishwe n’abo yise “imitwe y’iterabwoba ifite intwaro.” Ati: “Rubanda birabagora gutandukanya iyi mitwe n’ingabo z’igihugu, kubera ko yibye imyambaro n’ibindi bikoresho bya gisilikali bya leta”.

Kuva mu 2017, igisilikali cya Burkina Faso gihanganye n’imitwe y’iterabwoba ishamikiye kuri a-Qaida na Leta ya Kislamu, irwana no mu baturanyi ba Niger na Mali. Intambara imaze guhitana abaturage ibihumbi. Yirukanye mu byabo abandi bagera kuri miliyoni muri Burkina Faso
Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →