Francophonie-OIF yavanye u Burundi mu kato bwari bumazemo imyaka ine

Umuryango w’Ibihugu bihuriye ku gukoresha ururimi rw’Igifaransa-OIF/Francophonie, mu nama y’iminsi ibiri yasojwe kuri uyu wa Kane tariki 09 Nyakanga 2020, hemejwe ko icyifuzo cya Leta y’u Burundi cyo gukurwa mu bihano bubayemo imyaka 4, kuva muri Nyakanga 2016 cyubahirizwa. Bwasubijwe mu mwanya w’umunyamuryango aho kuba nk’indorerezi yawo.

Kuva kuri uyu wa gatatu tariki 08 no kuri uyu wa kane tariki ya 09 Nyakanga 2020, i Paris mu gihugu cy’Ubufaransa habereye inama ku nshuro y’ 110 y’urwego nyobozi rw’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa, Organisation Internationale de la Francophonie-OIF.

Umunyamabanga mukuru w’uyu muryango, Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo yavugiye ku rubuga rwa Twitter ko inama yatangiye neza kandi ko yitabiriwe n’ibihugu byose. Yabaye hifashishijwe ubuhanga bw’amashusho/Videwo (visioconference) kubera icyorezo cya Coronavirus.

Louise Mushikiwabo, yemeje kandi ko abitabiriye iyo nama banzuye ko ibihano uyu muryango wari warafatiye Uburundi mu mwaka w’i 2016 bikuweho.

Ni ibihano byari byerekeye imigenderanire y’uyu muryango wa Francophonie na Leta y’Uburundi, mu gufasha Uburundi mu migambi y’iterambere cyane cyane irebana n’urubyiruko n’imico gakondo, guhagarika impano/amahirwe (Bourses mu gifaransa) byatangwaga n’uyu muryango ku Barundi bajya kwiga hanze ndetse no gushirwa ku rutonde rw’ibihugu bitubahiriza uburenganzira bwa muntu n’ubutegetsi bubereye.

Kubera ibyo bihano, Uburundi bwari nk’indorerezi muri uyu muryango wa Francophonie aho kuba umunyamurwango wawo wuzuye. Umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa wari wafashe ibyo bihano nyuma y’imvururu zadutse mu mwaka w’2015 bitewe no gushaka kwiyongeza indi manda kwa Nyakwigendera Perezida Petero Nkurunziza.

Ubu, uyu muryango wa OIF nkuko ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ribitangaza, uvuga ko hariho ubushake bugaragara bwo gukemura ibibazo no kwisunga umurongo ngenderwako wa Francophonie, ari cyo gituma, ibihano byakuweho. Uburundi burashima iyo ntambwe. Ambassadeur Ernest Niyokindi, ubuhagarariye mu Bufaransa, Espagne na Portugal yemeje ko ari intambwe ikomeye mu gusubiza mu buryo imigenderanire y’igihugu cye n’amahanga.

Ambasaderi Ernest Niyokindi unahagarariye igihugu cye muri uyu muryango wa Francophonie yari yasabye muri iyo nama ko ibyo bihano byakurwaho kuko ibihe byahindutse mu gihugu. Mw’ijambo ryiwe VOA ifitiye ikopi, amenyesha ko umukuru w’igihugu mushyashya yazanye impinduka n’uburyo bushya bwo gukorana neza n’amahanga, ko rero bitakunda mu gihe Uburundi bukiremerewe n’ibyo bihano.

Nta byumweru bibiri bishize, Perezida Evariste Ndayishimiye, atumye intumwa idasanzwe ya Amerika mu Karere k’ibiyaga bigari John Peter Pham kubwira Amerika ko yafasha Uburundi kumvisha amahanga ko hari ingamba nshyashya, ko ibihano bwafatiwe byakurwaho.

Uburundi bwizeye ko n’ibihano bindi Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ubulayi byafatiye igihugu hamwe n’abategetsi bamwe bamwe bari muri Leta nka Minisitiri w’Intebe Alain Guillaume Bunyoni na Minisitiri w’umutekano mu gihugu bizakurwaho.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →