• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Abantu 3 bakekwaho kugira uruhare mu gitero cya Grenade I Burundi batawe muri yombi

Umwanditsi
July 13, 2020

Igipolisi cy’Uburundi kuri uyu wa 13 Nyakanga 2020, cyemeje ko cyataye muri yombi abantu 3 bo mu gatsiko gakekwaho kuba ariko kateye grenade yishe umuntu igakomeretsa hafi 20 muri zone Buterere, Komine Ntahangwa mu majyaruguru y’umurwa mukuru wa Bujumbura mu ijoro ryo kuwa 08 Nyakanga 2020.

Mu kiganiro umuvugizi w’Igipolisi cy’u Burundi yahaye abanyamakuru kuri uyu wa mbere, yemeje ko nyuma y’icyo gitero, babiri bakekwa ho ubwo bugizi bwa nabi bahise bafatwa ariko uwari abatwaye mu modoka we akaba yarabacitse, naho iyo modoka yaje gufatirwa mu Nyakabiga.

OPC1 Pierre Nkurikiye, avuga ko amatohoza/amaperereza yakomeje muri iryo joro abafashwe bahise bavuga ko umukuru wabo aba mu Ruziba nawe akaba yarahise afatwa. Igipolisi cy’Uburundi kikemeza ko uyu yari asanzwe ashakishwa mu bugizi bwa nabi butandukanye.

Uretse kuba abagize aka gatsiko gakekwaho gutera igisasu gitezwa intoki ku Buterere cyarakomerekeje abantu 14 harimo batanu bakomeretse cyane ndetse umwe akitaba Imana ageze kwa muganga, uyu muvugizi w’igipolisi avuga ko abagize aka gatsiko bakora n’ubundi bugizi bwa nabi nko kwiba bakoresheje intwaro, atanga ingero ku gitero cyakozwe mu Kinama.

Ikindi gitero bakekwaho ni icyakozwe ku buriro/ Restaurant bwo mu Kabondo ku itariki ya 01 Nyakanga 2020 n’icyakozwe mu Gihosha ku itariki 06 Nyakanga 2020 ku nzu icururizwamo/ boutique. Aho hose ibyo bitero byakozwe n’abitwaje intwaro, biba amafaranga atazwi umubare ndetse na za terefone ngendanwa.

Nkuko Ijwi rya Amerika ryabitangaje, Pierre Nkurikiye amenyesha ko amatohoza igipolisi cyakoze yerekana ko abagize aka gatsiko ari abantu benshi kandi bafite n’ibirwanisho bitandukanye. Avuga kandi ko amatohoza akomeje kugira ngo abakorana n’ako gatsiko ndetse n’ibyo bakoresha mu guhungabanya umutekano no kwiba bifatwe.

Soma hano inkuru isa n’iyi: Igitero cya Grenade I Burundi cyahitanye umuntu umwe gikomeretsa abasaga 20

Muri Gicurasi uyu mwaka wa 2020 muri zone Kamenge mu majyaruguru y’umurwa mukuru wa Bujumbura abantu 2 barapfuye, hakomereka 10 mu gitero cya grenade cy’abantu batazwi mu kabari kazwi ku izina“ kwa Patrick” muri quartier Twinyoni.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga