• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
26/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka
26/10/25
Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro
26/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi
26/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu

Guverineri Kayitesi Alice yatumwe kuri Perezida Kagame Paul

Umwanditsi
July 15, 2020

Kayitesi Alice wari Meya wa kamonyi akagirirwa icyizere cyo guhabwa kuyobora Intara y’Amajyepfo, yatumwe n’Abesamihigo kubwira Perezida Kagame Paul ko kurambagiza umugeni ukwiye iyi ntara akamukura mu Besamihigo ba kamonyi atibeshye. Byari kuri uyu wa 14 Nyakanga 2020 mu muhango w’ihererekanya bubasha n’uwamusimbuye, Tuyizere Thaddee.

Tuyizere Thaddee, usanzwe ari Umuyobozi w’Akarere ka kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, niwe wasimbuye by’agateganyo Madame Kayitesi Alice wagizwe Guverineri w’intara y’Amajyepfo.

Tuyizere, ashima icyizere Perezida Kagame yagiriye Abanyakamonyi akabarambagizamo ukwiye kuyobora Intara y’Amajyepfo. Avuga ko nk’Abesamihigo batazatatira igihango bafitanye nawe.

Mu butumwa yasabye ko Guverineri Kayitesi yageza kuri Perezida Kagame, yagize ati“ Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’abamufasha batekereje neza, ndetse bakarambagiza umugeni w’Intara mu Besamihigo ba Kamonyi. Buriya iyo umuryango ujya gutorwamo umugeni, ni uko n’uwo muryango uba ufitiwe icyizere”.

Guverineri Kayitesi na Meya Tuyizere.

Akomeza ati“ Twagira ngo rero tubatume, mutubwirire Perezida wa Repubulika ko, icyizere babona mu Besamihigo ba Kamonyi tutazigera tugitatira”. Yakomeje ashimira Guverineri kayitesi kuba mu gihugu no mu Besamihigo ariwe watoranijwe agashingwa kuyobora Intara y’Amajyepfo, amwizeza ubufatanye mu nshingano yahawe.

Bahizi Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka kamonyi wavuze mu izina ry’abakozi b’Akarere, yifurije ishya n’ihirwe Guverineri Kayitesi mu mirimo mishya yashinzwe, amwizeza ko nkuko yababereye umuyobozi mwiza mu myaka bamaranye abayobora, bazaharanira kunoza neza ibyo bashinzwe kandi ko intambwe ateye bamubonamo uzarushaho kubafasha mu iterambere ry’Akarere nk’Abesamihigo.

Madame Kayitesi Alice, nyuma yo gukora ihererekanya bubasha mu karere ka kamonyi, umuhango watangiye mu masaha y’I saa yine zo kuri uyu wa 14 Nyakanga 2020, yawusoje ahita akomereza ku Ntara aho yashyikirijwe inkoni y’Ubutware bw’iyi Ntara. Ni igikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase.

Guverineri Kayitesi, aha yashyikirizwaga Inkoni y’Ubutware.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5898 Posts

Politiki

4149 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

150 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga