Leta y’u Bufaransa irimo kwiga uko yasubiza Afurika ibyo yayisahuye

Igihugu cy’Ubufaransa kirimo kureba uko gishyiraho itegeko rigenewe gusubiza ibintu ndangamuco byasahuwe mu gihe cy’Ubukoloni kuri uyu mugabane wa Afurika. Leta y’Ubufaransa yashyikirije kuri uyu wa 15 Nyakanga 2020 integuro/imbanziriza mushinga  y’itegeko riha ububasha iki gihugu gusubiza bimwe mu bintu ndagamuco cyasahuye ibihugu byo muri Afrika.

Iri tegeko ririmo gutegurwa, rizajya mu nteko ishinga amategeko kugira ngo ryigweho. Muri ibyo bintu ndangamuco byo muri Afurika byasahuwe, harimo inkota ituruka mu gihugu cya Senegal yatijijwe icyo gihugu mu mwaka ushize. Itangazamakuru ry’Ubufaransa ryamenyesheje ko iyo nkota ari ikirwanisho gifite igisobanuro gikomeye mu mateka.

Iyo nkota, yari iy’abakorana na El Hadj Omar Tall, umutegetsi ukomeye w’igisirikare akaba yaranabaye umushakashatsi ukomeye mu byerekeye idini ya kiyislamu mu kinyejana cya 19, aho kandi yayoboye ibihugu bitari bike mu gihe gito.

Ubufaransa kandi bwemeye gusubiza ibintu ndagamuco 26 ingabo zabwo zo mu gihe cya gikoloni zasahuye mu mwaka w’i 1892 mu ngoro y’umwami mu gihugu cya Benin. Ibyo bintu bibitswe mu nyubako ndagamuco, “Musee Branly-Jacques-Chirac” ku murwa mukuru, Paris. Integuro y’itegeko Leta y’Ubufaransa irimo ishyikiriza, nkuko Ijwi rya Amerika ryabitangaje, ishingiye gusa kuri ibyo bintu ndangamuco byo mu bihugu bya Benin na Senegal.

Prezida w’Ubufransa, Emmanuel Macron, yatangaje ubwa mbere gahunda y’ugusubiza ibintu ndangamuco byasahuwe mu gihe cya gikoloni mu mwaka wa 2018. Hari nyuma y’uko itsinda ry’abahanga mu bushakashatsi yashizeho ku byerekeye icyo kibazo bashyikirije icyegeranyo cyabo. Iyo nteguro cyangwa se imbanziriza munshinga y’itegeko rishyashya, igaragaza ko ibyo bintu ndagamuco bizaba byasubijwe mu gihe cy’umwaka nyuma y’uko iryo tegeko rigiyeho.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →