Abana barindwi b’impinja bapfuye mu ijoro rimwe muri iki cyumweru tariki 27 Nyakanga 2020 mu gice kivurirwamo abagore cy’ibitaro bikuru by’i Harare kubera ibibazo by’abakozi bishingiye kuri Covid-19. Kwigaragambya kw’abo bakozi kwatumye izi mpinja zitabaho.
Mu ijoro ryo kuwa mbere, muri ibi bitaro byo mu murwa mukuru, ababyeyi umunani bari bakeneye kubyazwa byihutirwa babazwe. Barindwi muri bo abana babo babakuye mu nda bapfuye nk’uko bamwe mu baganga babyemeza.
Abaganga babiri batifuje gutangazwa amazina, bazi neza ibyabaye hano, bemereye BBC dukesha iyi nkuru ko aba babyeyi bakuwemo abana bapfuye kuko ababyaza bari mu myigaragambyo mu gihe ibi bitaro byuzuriranye.
Aba baganga bavuga ko aba babyeyi bamaze iminsi kwa muganga ntawe ubafasha mu gihe abaganga bari mu myigaragambyo. Imiti ni micyeya n’ibikoresho by’abaganga byo kwirinda (PPE) ni bicyeya, mu gihe abaganga nabo bugarijwe n’akazi kenshi.
Ibitaro bitoya byigenga (clinics) byinshi muri Harare byarafunze kubera ubwoba bwa Covid-19 kuko nta bikoresho byo kuyirinda bifite, ibindi kubera ibibazo bishingiye ku bukungu.
Ibi byatumye abagore batwite buzura mu bitaro bikuru bya Leta biri i Harare, ubu bitagishoboye kubakira bose. Umuganga umwe yavuze ko ari ibihe bigoye cyane barimo. Undi avuga ko impfu za bariya bana kuwa mbere atari ikintu gishya, ahubwo ari ibintu biba buri gihe.
Munyaneza Theogene / intyoza.com