• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
02/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
02/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
02/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Abantu 15 bishwe n’abakekwa kuba abarwanyi ba Boko haram muri Cameroon

Umwanditsi
August 2, 2020

Abakekewaho kuba abarwanyi ba Boko Haram, bishe abantu 15 bakomeretsa batandatu mu gitero cya grenade cyagabwe mu nkambi y’abataye ibyabo mu majyaruguru ya Kameruni kuri uyu wa 02 Kanama 2020. Umwe mu bashinzwe umutekano hamwe n’umutegetsi muri ako karere babibwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters.

Mu masaha ya kare mu gitondo abagizi ba nabi bateye grenade mu bantu bari basinziriye mu nkambi iri mu mudugudu wa Nguetchewe. Byavuzwe na Meya w’intara, Medjeweh Boukar. Yavuze ko iyo nkambi icumbikiye abantu 800.

Uwo mudugudu uherereye mu ntara ya Mozogo, hafi y’umupaka wa Nijeriya mu ntara ya Far North.

Meya Boukar yamenyeshejwe ko abantu 15 bapfuye. Umutegetsi ushinzwe umutekano yemeje iby’icyo gitero ndetse n’umubare w’abitabye Imana. Yavuze ko abakomeretse bajyanywe mu bitaro biri hafi. Yanavuze ko abagabye igitero bageze mu nkambi bari kumwe n’umugore wari utwaye grenade. Yongeyeho ko mu bapfuye harimo abagore n’abana.

Meya Boukar nkuko ijwi rya amerika ribitangaza, yavuze ko mu kwezi gushize kwa Nyakanga uyu mwaka wa 2020, habaye ibitero 20, by’abakekwaho kuba abarwanyi ba kiyisilamu.

Boko Haram, imaze imyaka icumi irwana, urugomo rumaze gutwara ubuzima bw’abantu 30 000, rukaba rwarakuye mubyabo abandi babarirwa muri za miliyoni. Ni urugomo rwagiye rwambukiranya imipaka, rukagera mu bihugu bituranye na Nijeriya, aribyo Kameruni, Nijeri na Cadi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga