Kamonyi: Umugore turamwifuzamo umuntu utari uwo gufashwa, ahubwo “ufasha”-Uzziel RPF-Inkotanyi

Umuyobozi wungirije w’umuryango RPF-Inkotanyi mu karere ka Kamonyi, Niyongira Uzziel yibukije abagore bibumbiye mu rugara rushamikiye kuri uyu muryango ko “umugore ukenewe atari ufashwa”, ahubwo ufasha abandi kuko imbaraga n’ubushobozi bazifite. Hari mu nama yahuje aba bagore kuri uyu wa 01 Kanama 2020 barebera hamwe iterambere ry’umugore mu cyerekezo bise“ Umugore mucyerekezo 2050”.

Niyongira, avuga ko mu rwego rw’Umuryango RPF-Inkotanyi, mu cyerekezo 2050 bakeneye ko umugore aba ari umuntu ushoboye, akaba inkingi ya mwamba mu muryango ushoboye, mu mutekano n’izindi nkingi fatizo z’iterambere ry’Igihugu.

Ati“ Mu by’ukuri uyu munsi wa none abagore bari mu bikorwa byo gufasha, ariko uko tubyifuza ni uko ahubwo dufashanya kugira ngo abantu nabo bifashe. Umugore turamwifuzamo umuntu utari uwo gufashwa gusa, ahubwo nawe ufasha”.

Bamwe mu babarizwa mu rugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi, Kamonyi.

Akomeza ati“ Muri RPF tuvuga ko turi kubaka u Rwanda twifuza. Kugira Umuryango ushoboye, Kugira Umugore ushoboye, kugira icyerekezo cy’umugore. Turifuza ko Abagore b’abayobozi, bafite ububasha, bavuga rikumvikana bamanuka bakagenda bakegera abagore bandi bari ku Mudugudu, abo baturanye nabo, bakabereka iterambere ry’aho dushaka kugana, tukabereka icyerekezo 2050, Umunyarwanda uzaba uhageze azaba ameze ate, noneho nabo bakaza tugafatanya kugana muri uwo murongo”.

Niyongira, avuga ko ubushobozi bwa mbere bwo kubakirwaho ari ubwo mu mutwe, ubushobozi bw’imyumvire, bwo gusobanukirwa ngo icyo gukora ni iki?. Agira ati “ Ubushobozi Igihugu kirabufite, kandi “twemera ko muri RPF dushoboye”. Yongeraho ati“ Muri RPF turifuza umuryango ushoboye mu rwego rwo kugira ngo twubake u Rwanda twifuza”.

Niyongira, yemeza ko Abagore basobanutse, bafite ubushobozi bari mu ngeri zitandukanye haba abize, abari mu nzego z’ubuyobozi, abacuruzi, abafite ububasha bose bamanuka bakegera bagenzi babo badafite iyo myumvire bakabafasha kuyizamura, bakazamura ubushobozi bwabo hanyuma bose bakibona mu ruziga rumwe rw’imyumvire n’ubushobozi bumwe bw’imitekerereze hanyuma iterambere rikihutishwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →