Abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Mali bagize icyo bavuga kuri Perezida w’inzibacyuho

Abakoze ihirika ry’ubutegetsi muri Mali bavuze ko Perezida w’inzibacyuho, azatoranywa mu basivili cyangwa mu basirikare. Kuwa kabiri tariki 18 Kanama 2020 nibwo Perezida Ibrahim Boubacar Keïta yahiritswe ku butegetsi.

Abategetsi b’ibihugu muri Afurika y’iburengerazuba basabye ko abusubizwaho, naho ONU/UN isaba ko abategetsi bafunzwe barekurwa. Gusa abakoze ‘coup d’état’ bavuga ko bari mu biganiro n’uruhande rutavugarumwe n’ubutegetsi n’andi mashyaka kugira ngo bashyireho inzibacyuho.

Bavuga ko amatora azaba mucyo bita igihe gikwiriye, kandi ko bazubahiriza ubwumvikane mpuzamahanga bwo kurwanya intagondwa.

Ejo kuwa kane tariki 20 Kanama 2020, umuryango uhuje ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba (Ecowas) wavuze ko uzohereza intumwa zo gusubizaho ubutegetsi bushingiye ku itegekoshinga.

Imbere y’inyubako z’ubutegetsi mu murwa mukuru Bamako hongerewe abasirikare, amasoko n’amaduka byongeye gufungura.

Mali, igihugu kinini kigera mu butayu bwa Sahara, ni kimwe mu bihugu bikennye cyane ku isi, cyagiye kigira za ‘coup d’état’ nyinshi za gisirikare. Kimaze igihe gihanganye n’ibitero by’intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu.

Bwana Boubacar Keïta wari watorewe manda ya kabiri mu 2018, kuva mu kwezi kwa gatandatu yari ku gitutu cy’abigaragambya bamagana ruswa no gucunga nabi ubukungu. Mu basirikare naho hari umujinya wo kudahembwa neza mu gihe bahora mu ntambara n’intagondwa.

Col Ismaël Wagué, umuvugizi w’agatsiko k’abasirikare kafashe ubutegetsi yabwiye televiziyo France 24 ati: “Tugiye gushyiraho inama y’ubutegetsi y’inzibacyuho, ifite perezida w’inzibacyuho uzaba ari umusirikare cyangwa umusivili. Turi kuvugana na sosiyete sivile, amashyaka atavugarumwe n’ubutegetsi, na buri wese, kigira ngo dushyireho inzibacyuho”. Yongeraho ko iyi nzibacyuho izajyaho “vuba bishoboka.”

Inama idasanzwe ya Ecowas, igizwe n’ibihugu 15 – kuri Mali yagize iti: “Mali iri mu kaga, hari ibyago ko igihugu gishobora gutembagara, urugamba ku iterabwoba n’urugomo bigasubira inyuma, ingaruka zikagera kuri bose”.

Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika nkuko BBC ibitangaza, wahagaritse by’agateganyo Mali mu banyamuryango, uvuga ko ‘coup d’état’ ari “ikintu cyo mu gihe cyashize kitakwihanganirwa ubu.”

Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa, igihugu cyakoronije Mali yavuze ko Ubufaransa n’Ubudage byamaganye ibyabaye kandi bisaba ko vuba hajyaho ubutegetsi bw’abasivili.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →