Abantu 148 mu Bufaransa batawe muri yombi nyuma y’imyigaragambyo kubera gutsindwa kwa PSG

Polisi y’Igihugu cy’Ubufaransa yatangaje kuri uyu wa 24 Kanama 2020 ko yataye muri yombi abantu 148 nyuma y’imyigaragambyo yadutse ku murwa mukuru iturutse ku gutsindwa kw’ikipe ya Paris St-Germain mu mukino wayihuje na Bayern Munich mu ijoro ryacyeye.

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tarii 23 Kanama 2020, nibwo iyi kipe yo mu gihugu cy’Ubifaransa PSG yatsinzwe PSG yatsinzwe igitego kimwe ku busa n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage. Hari mu mikino wa nyuma w’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’u Burayi rizwi nka Champions League.

Uko gushyamirana, kwadutse mu murwa mukuru I Paris mu muhanda wa Champs-Élysées no munkengero y’ikibuga cy’umupira cya PSG, Parc des Princes, ahari hateraniye abafana b’iyi kipe barebaga umukino kuri tereviziyo kuko ntawigeze yemererwa kujya muri Sitade kubera icyorezo cya Coronavirus.

Muri iyo myigaragambyo, amamodoka yatwitswe, amadirishya y’amaduka nayo aramenagurwa nk’uko bivugwa n’igipolisi. PSG yarimo ishaka gutsinda iri rushanwa ku nshuro yayo ya mbere mu mateka yayo ariko birayinanira.

Muri uwo mukino, nkuko BBC ibitangaza, umukinnyi Kingsley Coman wahoze akinira PSG niwe wayitsinze igitego ku munota wa 59 ari nacyo gitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino utari woroshye. Ni igitego Coman yatsinze n’umutwe ku mupira yari ahawe na Joshua Kimmich.

Mu gihe amaso yose yari ahanzwe ku bakinnyi b’ibihangange babiri ba PSG, Neymar na Kylian Mbappe, umuzamu wa Bayern Manuel Neuer yababereye ibamba, ahagarika imipira myinshi yagaragaraga nk’iyavamo ibitego.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →